Uwari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nyirabihogo Jeanne D’Arc wari ufunganwe n’umukire Dubai, yahagaritswe ku bujyanama kubera amakosa arimo no kutitabira imirimo yashinzwe.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yasohoye itangazo rigira riti: “Hashingiwe ku itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 28, (10%), iteganya ko Umujyanama ava mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho kugira ngo abe Umujyanama;
Hashingiwe kandi ku ngingo ya 11 y’ltegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko Inama Njyanama ifite ububasha bwo guhagarika umujyanama witwaye nabi cyangwa utuzuza inshingano ze;
None ku wa 18 Nyakanga 2023, Inama Njyanama idasanzwe y’Akareré ka Rwamagana; yemeje ko Umujyanama Nyirabihogo Jeanne d’Arc, ahagaritswe ku mwanya we w’Ubujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana.
Nyirabihogo Jeanne d’Arc, ni umwe mu bari bafunganywe na rwiyemezamirimo Dubai, wavuzwe cyane kuri za nyubako zo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, Perezida wa Repubulika yavuzeho ko zagwiriye abantu kuko zubatswe nabi ndetse nyinshi muri zo zikaba zarahise zifungwa.
