Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike Ubukerarugendo Ubukungu

Rwandair yatangije ingendo hagati ya Kigali na Paris nta handi ihagaze.

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair kuva kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023 yatangije ingendo zihuza umujyi wa Kigali ndetse na Paris mu Bufaransa nta handi hantu ubanje guca.

Izi ngendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru nk’uko Rwandair ibitangaza, urugendo rwa mbere rukaba rwatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri ruva i Kigali mu Rwanda rwerekeza i Paris mu Bufaransa.

Indege yahagurutse ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023 saa sita n’iminota mirongo ine z’ijoro (00:40) igere i Paris mu gitondo saa tatu n’igice (9:30) tariki 27 Kamena 2023.

Abacuruzi n’abikorera mu Bihugu byombi bavuga ko igiciro cy’ingendo cyari kiri hejuru ubu kigiye kugabanuka kubera ko ari icyerekezo kimwe, ngo bikaba kandi bigiye gukemuka ukwangirika kw’ ibicuruzwa kubera urugendo rurerure no guhagarara kwa hato na hato kw’indege.

Mu nama igaruka ku bukungu n’ubucuruzi y’umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF (Mission Economique et Commerciale de la Francophonie) yabereye i Kigali muri Nyakanga 2022, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo yahamagariye ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda gushora imari mu Bihugu bigize uyu muryango.

Uru rugendo rwa Rwandair i Paris, rufunguye amarembo ahuza Kigali n’u Bufaransa ndetse n’ibindi Bihugu byo mu karere ibi Bihugu byombi biherereyemo. U Bufaransa n’ibindi Bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa bihuriye mu muryango, ‘OIF’, byihariye 20% ry’isoko ry’ubucuruzi ku Isi.

Ubusanzwe Rwandair ikora ingendo ebyiri z’imbere mu Gihugu ndetse na 24 mpuzamahanga zerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Isi, ku mugabane w’u Burayi ikaba yerekeza i Buruseri (Brussels) mu Bubiligi ndetse n’i Londre mu Bwongereza.

Urugendo rw’i Paris ruje ari urwa 25 muri rusange ndetse n’urwa gatatu i Burayi. Rwandair ikaba inaherutse gutangiza ku mugaragaro indege itwara imizigo gusa yitezweho korohereza abacuruzi bohereza n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Rwandair yatangije ingendo zidahagarara nzira hagati ya Kigali na Paris/Photo Internet.

Related posts

M23 yemeje ko yafashe Bunagana yose, FARDC ihungira muri Uganda.

N. FLAVIEN

Byemejwe ko icyicaro cya Afurika cy’Umuryango Mpuzamahanga mu by’inkingo kiba mu Rwanda.

N. FLAVIEN

ONU yongereye Igihe cy’Ingabo Zayo muri RDC: Ihurizo ry’amahoro rirakomeje

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777