Nk’uko umunyarwanda yabivuze ngo abishyize hamwe nta kibananira, ni nako bikomeje kugenda ku bagize Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Musanze n’Ingabo z’Igihugu zibarizwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, aho bakomeje gukora ibikorwa biteza imbere abaturage yaba abaturiye iri shuri ndetse n’ahandi muri aka Karere kabereye ubukerarugendo.
Umusaruro uva muri ubu bufatanye ushimwa by’umwihariko n’abaturage baturiye Ishuri Rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bavuga ko imibereho yabo yahindutse, iterambere rikuhuta babikesha ibikorwa bitandukanye iri shuri rya Gisirikare ribagezaho.
Aba baturage bavuga ko iri shuri ribafasha mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere birimo kuboroza amatungo, kubaka ibiraro ku mihanda, kubakira abatishoboye amacumbi ndetse no kubaha akazi ka buri munsi mu mirimo isanzwe ikorwa muri iri shuri.
Mu gushimangira ubufatanye no gushima ibyo bakora, abikorera bo mu Karere ka Musanze, bashimiye Ingabo zo muri iri shuri, babagabira inka nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’ubuvandimwe, babashimira ubufatanye mu bikorwa biteza imbere abaturage ndetse n’uruhare rw’Inkotanyi mu kubohora Igihugu, ubu bakaba bakora ibikorwa byabo mu mutekano usesuye.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera, PSF mu Karere ka Musanze, Habiyambere John, ashima cyane ubu bufatanye kuko ngo kuba abasirikare bakora ibikorwa biteza imbere abaturage, bigaragaza Ingabo zikorera abaturage ngo iyi ikaba imvano yo guhitamo kubagabira inka.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bwana Ramuli Janvier, nawe ashima cyane uruhare rw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu kwihutisha iterambere ry’Akarere hashingiwe ku baturage barituriye.
Colonel Jean Chrysostome Ngendahimana, Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko RDF ari Ingabo z’abaturage, bityo ko hejuru yo kurinda Igihugu hiyongeraho no gufasha abaturage mu bikorwa bibateza imbere mu rwego rwo kurushaho kugira imibereho myiza bishimira Ingabo zabo.
Mu gushimangira imikorere n’imikoranire hagati y’abikorera n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, habaye umukino w’umupira w’amaguru (Football), abikorera ba Musanze batsinze Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ibitego 2-1.
Si ubwa mbere habaye ubufatanye hagati y’abikorera b’Akarere ka Musanze n’Ingabo z’Igihugu kuko umunsi ku munsi iyi mikoranire ihoraho ndetse by’umwihariko muri 2019 ubwo abacengezi bagabaga igitero mu Kinigi, abikorera bakaba baragize uruhare runini mu kubahashya bafatanyije n’Ingabo z’Igihugu.







