Amakuru agezweho ku gitero cy’abaturage ku modoka za MONUSCO ku mugoroba w’ejo kuwa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023, aremeza ko imvururu zabaye hagati y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO n’aba baturage bo mu Nkambi ya Kanyarucinya zaguyemo abasivile umunani.
Intandaro yabyo nk’uko itangazo rya Leta ya DR Congo rivuga, ngo abaturage bahagaritse imodoka za MONUSCO bashaka kumenya ibyo zikoreye ubwo zari zivuye muri Rutshuru, hamwe mu hantu hagenzurwa na M23.
Bakibahagarika, MONUSCO ngo yanze ko izo mbunzi ziri muri Kanyarucinya, zireba muri izo modoka, ngo niko guhita bafunga imihanda mu rwego rwo kubuza imodoka gukomeza zijya mu Mujyi wa Goma.
Ingabo za MONUSCO zahise zirasa amasasu mu baturage hapfa abagera ku 8 abandi 28 barakomereka n’ubwo MONUSCO yo yari yatangaje ko hapfuye batatu.
Amakuru aremeza ko ku ruhande rwa MONUSCO nta wapfuye, uretse imodoka zabo eshatu zatwitswe n’aba baturage bari bariye karungu bari mu myigaragambyo yamagana iyi MONUSCO ndetse na EACRF kuko ngo banze kurwanya M23.
Ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye Intara ya Kivu ya y’Amajyaruguru, buvuga ko bwihanganishije imiryango yabuze ababo, ndetse ko hagiye gushyirwaho urwego rudasanzwe ruzakora iperereza ku byabaye n’ababigizemo uruhare.
Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri DR Congo, avuga ko imwe muri izo modoka yari ipakiye intwaro zigezweho, ngo abaturage bakaba bavuga ko zaba ari izigemurirwa M23 kugirango ikomeze gufata n’ibindi bice.

