Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

DRC: Ingabo za EAC zatangiye kugera muri Rumangabo kuhasimbura M23.

Nyuma yo kwemeranya ku kuva mu bice bimwe na bimwe byigaruriwe na M23, Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa muri DR Congo, zamaze kugera muri Rumangabo nyuma y’uko M23 yemeye ko igomba kuharekura bitarenze kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umutwe wa M23, rivuga ko nk’uko babyiyemeje ndetse bagatangira kubishyira mu bikorwa tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo bavaga mu birindiro bya Kibumba, ngo ari nako bigiye kugenda mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023 imbere y’imbaga iturutse ku Isi yose.

M23 kandi yatanze ubutumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza izi ngabo za EACRF zamaze kugera muri Rumangabo bugira buti: “Ingabo z’Akarere za EACRF zamaze kugera muri Rumangabo. M23 izava muri ibi birindiro kuri uyu wa 05 Mutarama 2023”.

M23 yemeye kurekura ikigo gikomeye cya gisirikare cya Rumangabo nyuma yo kurekura akandi gace ka Kibumba yashyikirije izi ngabo za EACRF tariki 23 Ukuboza 2022, gusa Leta ya DR Congo ndetse n’abaturage bakaba bakomeza kwemeza ko M23 itigeze iva muri Kibumba.

Muri uyu mugambi wo kubahiriza ibyemerejwe i Luanda muri Angola, ubuyobozi bwa M23 kandi bwatangaje ko nyuma yo kurekura agace ka Rumangabo, buzakurikizaho no kurekura Kishishe yakomeje guteza ibibazo nyuma y’ubwicanyi bwahavuzwe.

N’ubwo M23 yemeye kurekura uduce tumwe yari yarafashe, yatangaje ko ikomeje kwamagana ibitero bya FARDC n’abambari bayo ku birindiro byayo, ivugako izakomeza kwirwanaho, kurinda abaturage bari mu duce yafashe ndetse byaba na ngombwa igakomeza kurengera abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

M23 yafashe intwaro ivuga ko irwanira uburenganzi bwa bene wabo b’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje gutotezwa, ndetse ukaba uvuga ko uharanira ko abari mu nkambi z’impunzi hirya no hino bataha mu Gihugu cyabo.

Ingabo za EACRF ziri muri DR Congo yaturutse muri Kenya (ni nazo nyinshi kandi ziyoboye), Burundi, Sudani y’Epfo nayo ikaba iherutse kugaragaza Ingabo zayo ziteguye kuhagera (n’ubwo abanyekongo bazisuzuguye bavuga ko n’iwabo byazinaniye), hakiyongeraho n’iza Uganda.

Gusa izi za Uganda zo byatangajwe mbere y’uko ziza ko zitazigera zirwana na M23 kuko ngo zije kurinda abaturage no kugarura amahoro zitaje kurwana nk’uko byavuzwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu by’umutekano.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23.
Ingabo z’Akarere (EACRF) zamaze kugera mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo kuhasimbura M23 yari ihamaze iminsi.

Related posts

Ibisasu by’Uburusiya byajegeje Kyiv mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba.

N. FLAVIEN

Police FC yirukanye bucece Haringingo Francis n’abamwungirije

N. FLAVIEN

Amerika yazamuye igitinyiro cya Kenya ku ruhando mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

1 comment

Niyishoborabyose January 4, 2023 at 5:11 PM

Njye ndabona izo ngabo zije mugikorwa cyiswe icyo kurinda abaturage,
Zizageraho zikarasana na m23

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777