Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

M23 yatangiye kwica ba bacanshuro b’Abarusiya baje gufasha FARDC.

Imbuga nkoranyambaga zo muri DR Congo zegamiye kuri M23 zatangaje ko imirambo igera kuri 95 yabonetse mu gace ka Bwiza muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zemeza ko ari iy’abari ku ruhande rwa FARDC, hakaba hanagaragayemo n’uw’umuzungu bikekwa ko ari umurusiya wo muri rya tsinda ry’abacanshuro rizwi nka Wagner ryaje muri DR Congo gufasha FARDC.

Amafoto y’uyu murambo w’umuzungu yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zegamiye kuri M23 kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, ukaba umwe mu mirambo myinshi y’abo ku ruhande rwa FARDC bivugwa ko bishwe n’Intare za Sarambwe mu mirwano ikomeje guca ibintu.

Impera z’iki Cyumweru, agace ka Bwiza kabayemo imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, Mai Mai na Nyatura ariko ngo birangira izi ntare za Sarambwe zitwaye neza ku mirongo y’urugamba.

Amakuru yatangajwe na za mbuga nkoranyambaga twavuze haruguru, avuga ko mu mirambo 95 yabonetse muri aka gace y’abishwe ku ruhande rwa FARDC n’abayifasha mu guhashya M23, harimo n’umurambo w’umuzungu ariko wambaye impuzankano (uniform) y’abasirikare ba Leta ya DR Congo barwanira ku butaka.

Bamwe mu biboneye n’amaso iyi mirambo harimo n’uw’uyu muzungu, bagize bati: “Ni Umurusiya wo muri ba ba Wagner bari kurwanira Guverinoma ya DR Congo aho yiyemeje kurwanya Intare za Sarambwe. Harimo benshi ariko uwo tumaze kubona wapfuye ni uyu”.

Aba bacanshuro bahawe akazi na Guverinoma ya DR Congo, bavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho byavugwaga ko aba bacanshuro b’Abarusiya bagera mu 100 bamaze kugera mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuza muri iyi ntambara kw’aba bacanshuro, byatumye Leta Zunze Ubumwe za America zitumiza Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri icyo Gihugu cy’igihangage kugira ngo ajye gusobanura iby’aba bacanshuro b’Abarusiya bakunze kwikomwa cyane n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Umurambo bivugwa ko ari uw’umucanshuro wo muri rya tsinda rya Wagner ry’Abarusiya /Photo Internet.

Related posts

Mukeshabatware Dismas uzwi nka ‘Mbirikanyi” yitabye Imana

N. FLAVIEN

Covid-19: U Rwanda rwahawe n’u Bushinwa inkingo ibihumbi 300 za Sinopharm.

N. FLAVIEN

Imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 muri Masisi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777