Imbuga nkoranyambaga zo muri DR Congo zegamiye kuri M23 zatangaje ko imirambo igera kuri 95 yabonetse mu gace ka Bwiza muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zemeza ko ari iy’abari ku ruhande rwa FARDC, hakaba hanagaragayemo n’uw’umuzungu bikekwa ko ari umurusiya wo muri rya tsinda ry’abacanshuro rizwi nka Wagner ryaje muri DR Congo gufasha FARDC.
Amafoto y’uyu murambo w’umuzungu yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zegamiye kuri M23 kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, ukaba umwe mu mirambo myinshi y’abo ku ruhande rwa FARDC bivugwa ko bishwe n’Intare za Sarambwe mu mirwano ikomeje guca ibintu.
Impera z’iki Cyumweru, agace ka Bwiza kabayemo imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, Mai Mai na Nyatura ariko ngo birangira izi ntare za Sarambwe zitwaye neza ku mirongo y’urugamba.
Amakuru yatangajwe na za mbuga nkoranyambaga twavuze haruguru, avuga ko mu mirambo 95 yabonetse muri aka gace y’abishwe ku ruhande rwa FARDC n’abayifasha mu guhashya M23, harimo n’umurambo w’umuzungu ariko wambaye impuzankano (uniform) y’abasirikare ba Leta ya DR Congo barwanira ku butaka.
Bamwe mu biboneye n’amaso iyi mirambo harimo n’uw’uyu muzungu, bagize bati: “Ni Umurusiya wo muri ba ba Wagner bari kurwanira Guverinoma ya DR Congo aho yiyemeje kurwanya Intare za Sarambwe. Harimo benshi ariko uwo tumaze kubona wapfuye ni uyu”.
Aba bacanshuro bahawe akazi na Guverinoma ya DR Congo, bavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho byavugwaga ko aba bacanshuro b’Abarusiya bagera mu 100 bamaze kugera mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kuza muri iyi ntambara kw’aba bacanshuro, byatumye Leta Zunze Ubumwe za America zitumiza Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri icyo Gihugu cy’igihangage kugira ngo ajye gusobanura iby’aba bacanshuro b’Abarusiya bakunze kwikomwa cyane n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
