Amizero
Ahabanza Amakuru Umutekano

FARDC iri gutozwa na MONUSCO uburyo bushya buzayifasha guhangana na M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangiye guhabwa imyitozo ikomeye na MONUSCO igamije kongerera ubushobozi izi ngabo kugirango zibashe guhangana na M23 ikomeje kuzibera ibamba.

Nyuma yuko bikomeje kugaragara ko umutwe wa M23 uri gutsinda bikomeye ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC mu rugamba bahanganyemo muri Teritwari ya Rutshuru ndetse ukaba uherutse kwigarurira izindi Lokalite nyinshi zigize iyi Teritwari, MONUSCO yahisemo kuyiha ubufasha bw’imyitozo ya gisirikare kugirango ibashe kwihagararaho no gusubiza inyuma abarwanyi ba M23.

Si M23 gusa, kuko MONUSCO yifuza ko igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC kigira ubushobozi buhagije bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DR Congo no kuyitsinsura burundu mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri ako gace k’Uburasirazuba kabaye isibaniro.

Amakuru aturuka muri iki Gihugu, yemeza ko MONUSCO yatangiye guha imyitozo ya gisirikare abasirikare ba Leta ya DR Congo, FARDC tariki 03 Ugushyingo 2022, mu Ntara ya Ituri mu gace ka Rwampara mu birometero 12 uvuye mu Mujyi wa Bunia, igamije kuyongerera ubushobozi kugirango ibashe guhangana na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Iyi myitozo iyobowe n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wa MONUSCO ( Special Force) baturutse mu Gihugu cya Guatemala ikaba igomba kumara igihe cy’ukwezi kumwe gusa kugirango bihutire ku rugamba.

Mu myitozo bari guhabwa, aba basirikare bari kwigishwa kurwanira mu mashyamba n’Imijyi, amayeri atandukanye yo kurasa ku mwanzi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’urugamba.

Karma Soro ukorera ibiro bya MONUSCO muri Ituri, avuga ko iyi myitozo igamije kongerera FARDC ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi ukomeye bahanganye muri iyi minsi n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DR Congo no kurinda abaturage mu gihe bahanganye n’umwanzi.

Yagize ati: “Iyi gahunda igamije kongerera FARDC ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi utayoroheye muri iyi minsi n’indi mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage mu gihe bahanganye n’umwanzi.”

FARDC ivuga ko ishimishijwe cyane n’iyi myitozo bari guhabwa na MONUSCO kuko izabafasha guhangana n’umwanzi bahanganye ukoresha amayeri menshi mu ntambara bahanganyemo nawe kandi bizeye ko bazamutsinda.

Related posts

Abatuye Cabo Delgado barashima cyane Ingabo z’u Rwanda na Polisi kuko ngo babagaruriye ubuzima [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Rubavu: Ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara mu Mujyi wa Gisenyi kibangamiye abawutuye.

N. FLAVIEN

Agahinda k’abagore bapimwa ubusugi mbere yo gushyingirwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777