Nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 mu bwiherero bw’ikigonderabuzima cya Gisenyi habonetse umurambo w’uruhinja ruri mu kigero cy’amezi ari hagati y’atanu n’arindwi, hafashwe umwanzuro wo kurushyingura n’ubwo uwarutaye cyangwa se wakuyemo inda kugeza ubu ataraboneka.
Mu nkuru twabagejejeho ifite umutwe ugira uti: ” https://amizero.rw/rubavu-batoraguye-umurambo-wuruhinja-rwamezi-asaga-atanu-mu-bwiherero/ ” ngo aya makuru yamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’ukora isuku wasutse amazi muri ubu bwiherero ntagende, atabaje ngo barebe ikiri kubitera basanga harimo agahinja kamaze no kwitaba Imana.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, ubuyobozi bw’ikigonderabuzima cya Gisenyi bwashyinguye uyu muziranenge mu irimbi ry’Akarere rya Rugerero nk’uko umuyobozi w’iki kigonderabuzima, Mwubahamana Joselyne yabihamirije WWW.AMIZERO.RW
Yagize ati: “Nibyo koko nyuma yo gutanga itangazo turangisha, isaha ntarengwa yavuzwe yageze ntawe uraza kuvuga ko yari uwe cyangwa hari ukekwa, duhita tujya kumushyingura mu irimbi ry’Akarere rya Rugerero”.
Mwubahamana yongeyeho ko ibyabaye bitari bisanzwe muri iki kigonderabuzima cya Gisenyi kuko ngo ari inshuro ya mbere umwana nk’uyu asanzwe yapfuye, n’uwamwibarutse cyangwa uwakuyemo inda akaburirwa irengero.
Kugeza magingo aya nta kiratangazwa nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB nyuma yuko aka gahinja gasanzwe mu bwiherero bw’ikigonderabuzima cya Gisenyi kitabye Imana.

Yanditswe na Yves Mukundente @ WWW.AMIZERO.RW