Umwe mu basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abimbumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO yaraye yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’uwo muryango, rirashinja umutwe w’abasivili b’abanyamulenge wa Twirwaneho kuba ari bo bishe uyu musirikare ariko uwo mutwe urabihakana wivuye inyuma.
Ngarukiye Felix, umuvugizi wungirije wa Twirwaneho yabwiye Ijwi rya Amerika ko nta ruhare bagize mu iyicwa ry’uwo musirikare kuko agace ingabo za ONU zirimo batahagenzura ahubwo hagenzurwa n’ingabo za Leta, FARDC.
Abasirikare ba MONUSCO bakomeje guhura n’ibibazo kugeza no kubura ubuzima, bikaba byararushijeho kuba bibi muri iyi minsi aho abaturage ndetse n’abayobozi muri DR Congo bakaba bayisaba ko yabavira mu Gihugu kuko ngo ntacyo ibamariye.