Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Lt Gen Philémon Irung Yav wayoboraga Sokola 2 yatawe muri yombi azira M23.

Lieutenant Géneral, Philémon Irung, Komanda wa Operasiyo Sokola 2 yahawe inshingano zo kwirukana M23 mu Mujyi wa Bunagana yatawe muri yombi n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC akurikiranweho ubugambanyi.

Ikinyamakuru Infos.net cyandikirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyatangaje ko Gen Irung yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Gen Irunga ngo yafashwe n’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, bikaba bikekwa ko yajyanwe muri Gereza ya Makala, mu gice cyayo cya 8 gifungirwamo abahoze mu nzengo nkuru z’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

N’ubwo Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC kitaratangaza icyatumye Gen Irung atabwa muri yombi, Rwandatribune yamenye ko ngo uyu mujenerali usanzwe akomeye, yaba akekwaho ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Mu bikomeje guhwihwiswa, ngo ni uko Gen Irunga yaba yaragiye aganira kenshi na Gen Sultan Makenga uyobora M23 wanamusobanuriye impamvu yatangije urugamba rwafatiwemo Umujyi wa Bunagana, ibi ngo bikaba bishobora kuba ariyo mpamvu Gen Irung yatawe muri yombi agashinjwa ubugambanyi.

Lieutenant Géneral Philemon Yav Irung yagizwe Komanda wa Operasiyo za Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, asimbuye Gen Major Cirumwami Peter wari umaze kwamburwa izi nshingano ashinjwa kujenjekera M23 kugera n’ubwo ahungiye muri Uganda ubwo uyu mutwe wafataga Bunagana.

Mbere y’uko ahabwa uyu mwanya wo kuyobora Operation Sokola 2, Lt Gen Irung yari asanzwe akuriye Akarere ka Gisirikare (Region Militaire ) ka 3 k’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

Kuba abayobozi batandukanye mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kunengwa bashinjwa kutarandura M23, bigaragaza ko uyu mutwe ukomeje kuba umuzigo kuri Leta ya Congo, ibintu binerekana ko FARDC yaba irushwa imbaraga koko na M23 nk’uko bikunze kuvugwa.

Related posts

Bukavu: Abaturage barakajwe cyane n’icyemezo cy’Umuyobozi cyo gufunga umupaka wa Rusizi I.

N. FLAVIEN

FARDC n’abayifasha batangije ibitero bikomeye kuri M23 mu bice bya Masisi [VIDEO].

N. FLAVIEN

Rayon sport yasinye amasezerano y’ubufatanye na Raja Cassablanca

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777