Turinayo Samson umenyerewe mu ndirimbo zitandukanye za Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane mu Karere ka Musanze, yatangiye kuririmba ku giti cye, akaba yahereye ku ndirimbo “Ahindura ibihe” y’umuhanzi Kagame Charles ayisubiramo [ibizwi nka cover mu ndimi z’amahanga], gusa ngo akaba afite ize bwite nyinshi ashaka ko zijya hanze.
Intego y’uyu muhanzi ukiri muto, ngo ni uguhumuriza abantu bafite ibibazo bitandukanye bakizerako Imana ihindura ibihe, kuko ngo ibyo babona ko bikomeye ijya ibihindura ibyoroshye bigasigara ari mateka maze ngo amashimwe akaba yose ku Mana ishobora byose.
Mu kiganiro yagiranye na WWW.AMIZERO.RW, yavuzeko yumva kuririmba ari impano ye, yemeza ko imufasha mu gutanga umusanzu wo kubaka abatuye Isi bakaba mu mahoro bazira ikibi kuko ngo abubaka yifashishije ibihangano yatangiye gukora.
Yashimangiye ko intego nyamukuru y’ubuhanzi bwe atari amafaranga kuko ngo gukorera Imana ari ugufasha abantu bagakira mu buryo bw’umwuka maze ngo umugisha w’Imana ukamwomaho kuko ngo impano y’Imana itagurishwa ariko ikaba ishobora gutunga uyifite.
Tumubajije aho akura ubushobozi bwo kwifashisha mu gukora izi ndirimbo, yavuze ko abukura mu muryango ndetse ngo no mu nshuti ze we yise abakorerabushake kuko ngo babikora nta nyungu zindi bategereje kandi bakabikorana umutima ukunze.
Mu gushaka kumenya intego ye, yagize ati: “Intego yanjye ni ukwagura impano yanje bikubaka umuryango nyarwanda utuye mu mahoro yubakiwe ku guhinduka kuzima gushingiye kuri Kristo Yesu ndetse bikagera no hanze yIgihugu”.
Samson ufite intego yo guhumuriza abababaye abashishikariza kugira ibyiringiro no kwanga ikibi bagakora ibyiza, asanzwe ahimba indirimbo akaziha amakorali, kuri ubu ngo akaba yiyemeje kujya akora indirimbo akaziririmba avuga ubutumwa ku giti cye (solo).

Reba video y’indirimbo yakoze: