Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, hirya no hino mu Gihugu, hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PNLE) aho biteganyijwe ko abakandida 229,859 bagomba kwitabira ibi bizamini bya Leta bibinjiza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Ordinary Level/Tronc Commun).
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibi bizamini ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, kuri GS Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Uburasirazuba yabwiye aba banyeshuri ko aya ari amahirwe akomeye ari imbere yabo, kuko bagiye kwimuka bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi.
Ati: “Mumaze imyaka itandatu mwitegura iki kizamini kigiye kubakura mu cyiciro kimwe kikabatwara mu kindi. Muri make ni ukwitegura kujya mu cyiciro cy’abantu bakuru. Mugomba rero kubifata nk’ikintu cyiza mbere na mbere, ariko nanone ntimugifate nk’ikintu kidasanzwe kubera ko ibizamini musanzwe mubikora. Iki ngiki aho gitandukaniye ni uko ari cyo kibaha uburenganzira bwo kwimuka mu cyiciro kimwe mujya mu kindi”.
Hirya no hino mu Gihugu byatangiye bite?
Mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Nyirarugero Dancille watangije ku mugaragaro ikorwa ry’ibizamini bya Leta kuri GS Muhoza II iherereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, yasabye abanyeshuri kwigirira icyizere bakabikora bafite intego yo kubitsinda kandi bakirinda icyo ari cyose cyabavutsa amahirwe yo kubisoza neza.
Mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) byatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere, bwana Sebutege Ange, kuri GS Nkubi iherereye mu Murenge wa Mukura, aho yasabye abana gukora batuje kuko bateguwe neza.
Mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ku Ishuri rya Le bon berger ahakoreye ibigo byigenga (Private Schools) bya EPGI, La promise, Le bon berger, UCC na St Jean Paul II, yabasabye gutuza bakumva ko ibyo bize bibafasha gukora neza.
Mu Gihugu hose, abanyeshuri 229,859 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza (PNLE), aba barimo abakobwa 126,342 n’abahungu 103,517. Aba bose bakoze baturuka mu mashuri 3,556 bakorera kuri Santeri z’ibizamini (Examination Centres) 1,095. Ibi bizamini byatangiye kuri uyu wa Mbere, bizasozwa ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, kuko hakorwa amasomo atanu ari yo: Imibare (Maths), Imbonezamubano n’iyobokamana (SRS), Ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse (SET), Ikinyarwanda n’Icyongereza (English)
Uburezi bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere kuko kuri ubu umwana wese ugejeje igihe cyo kwiga agomba kwiga nta yandi mananiza. Umwana yigira ubuntu ndetse akanafashwa gufatira ifunguro ku ishuri bigizwemo uruhare n’umubyeyi. Ibi bizamini bya Leta, bikosorwa mu buryo butabera kuko urupapuro rw’umwana (Copy) rukosorwa nibura n’abantu barindwi mu kwirinda ko yakwimwa inota yakoreye, amanota agatangazwa mu mucyo kandi abana bagahabwa imyanya mu mashuri acumbikira abana (Boarding Schools) hakurikijwe amanota n’ubusabe bw’umwana, ari nako bigenda ku mashuri yiga ataha (Day Schools) yiganjemo ayo mu Burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ( 9&12YBE). Umwana waje mu cyiciro cya nyuma bita U (Unclassified) ntahabwa umwanya kuko agomba gusibira agasubira mu masomo aba yatsinzwe.



