Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022 yakiriye intumwa zaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zoherejwe na Perezida Tshisekedi, zigenzwa no kugisha inama ku cyakorwa ku mutwe wa M23, maze Museveni azisaba ko ibiganiro na M23 aribyo bizakemura ikibazo mu muryo bwa burundu.
Izi ntumwa za Perezida Felix Tshisekedi zari zirangajwe imbere na Minisitiri w’Umurimo mu Gihugu, Alexis Gisaro Muvunyi wari kumwe n’itsinda rigizwe na Major General Ntumba Buamunda Frank usanzwe ari umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi mu bikorwa bidasanzwe bya gisirikare, na Lt Gen Rwibasira Obed Ruyumba, usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FARDC. Aba bose bari baherekejwe na Ambasaderi wa RDC muri Uganda, Jean Pierre Massala.
Mu butumwa bagejeje kuri Perezida Museveni, bamubwiye ko Perezida Tshisekedi akeneye ubujyanama bwe kuko ibibazo by’umutekano by’umwihariko M23 bahanganye mu Burasirazuba byakemuka burundu, aho bamubwiyeko mugenzi we (Tshisekedi), “ashingiye ku bunararibonye mufite mwagira icyo mudufasha”.
Mu butumwa yabahaye, Perezida Museveni yababwiye ko niba bifuza gukemura ikibazo mu nzira z’intambara babikomeza, gusa abasobanurira ko inzira yarangiza ibi ntabyangiritse ari ukwicara hasi bakaganira na M23.
Ati: “Mu myaka isaga 50 ndwana intambara, yaba hano muri Uganda ndetse no hanze mu Karere, hari byinshi nabonye. Ushobora gukemura ibibazo ukoresheje imirwano, ibiganiro cyangwa se byombi. Kuri mwe rero ni ahanyu ho guhitamo uburyo mwabikemura ariko mukwiye kwicarana na M23 mukaganira ku byo mutumvikanaho niba mushaka amahoro arambye”.
Minisitiri Gisaro wari uyoboye izi ntumwa, yashimye Perezida Museveni kuko yabaye hafi Perezida Tshisekedi kuva yatorwa, ndetse anavuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiteguye gukora ibishoboka byose mu kugarura amahoro n’ituze mu Gihugu by’umwihariko mu Burasirazuba.
Minisitiri Gisaro yagize ati: “Twiteguye kuganira, twanemeye ko ingabo z’Akarere ziza iwacu, gusa n’Umutwe wa M23 ugomba kugaragaza ko ibyumva neza kugirango tugere ku mahoro arambye n’ubwumvikane twifuza nk’abanyekongo”.
