
Mu nama ngarukagihembwe ihuza ubuyobozi bw’Akarere na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 02 Ukuboza 2020, akarere kashimiwe uburyo gakomeje kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge mu baturage bako.
Madame Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wayoboye iyi nama, yavuzeko ahatari Ubumwe nta bwiyunge bwashoboka kandi ko abishyize hamwe nta kibananira, ko ariko ahabuze Ubumwe nta terambere bageraho. Yashimangiyeko ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame bwababereye indorerwamo, bunababera urumuri rubamurikira mu byo bakora byose ngo ikaba ari yo mpamvu bakomeje kugera kuri byinshi.
Abitabiriye inama barebeye hamwe:
-Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama yo kuwa 28/8/2020
-Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge biteganijwe uyu mwaka wa 2020-2021 n’imigendekere y’ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge
-Kurebera hamwe aho kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigeze n’ingamba zihari
-Gahunda yo guhugura abayobora ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu tugari
-Kujya inama ku buryo ibiganiro biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge na Ndi umunyarwanda byasubukurwa mu mashuri
-Kugezwahoibijyanye n’isuzuma ry’ibikorwa bya 2019-20 ryakozwe mu Turere.
Bishop John Rucyahana uyobora Komosiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) akaba n’imboni y’Akarere ka Nyabihu mu bumwe n’ubwiyunge wari hamwe kandi n’umukozi wa Komisiyo ushinzwe Intara y’Iburengerazuba Honorable Renzaho Giovani, yashimye akarere ka Nyabihu ko ntako katagira n’ubwo urugendo rukiri rurerure. Yavuzeko ntako bisa kubona nyobozi y’Akarere ikorana neza, mu Mirenge no mu tugari bikaba uko, mu Midugudu no mu baturage ho bikaba akarusho.
Ati: “amateka igihugu cyacu cyanyuzemo yaratwigishije bihagije, ntidukwiye kuba tukirebera mu ndorerwamo y’amoko, uturere, aho dukomoka n’ibindi. Ikidukwiriye ni ugutahiriza umugozi umwe turangamiye icyateza imbere Akarere kacu, Intara yacu n’Igihugu cyose muri rusange nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora abidushishikariza“.
Abitabiriye inama bishimiye ibitekerezo byiza n’ingamba zafashwe, biyemeza kutazatezuka ku mugambi bihaye baharanira Ubumwe n’Ubwiyunge buzira imbereka.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba. Muri raporo igaragaza uko Uturere twakurikiranye mu Bumwe n’Ubwiyunge, Nyabihu yabaye iya 6 ku rwego rw’igihugu, iba iya kabiri mu Ntara y’Uburengerazuba n’amanota 83%.