Amizero
Politike

“Ntawe ukwiye guhutaza umuturage ku bijyanye n’ibyiciro bishya by’ubudehe”: Nyinawagaga Claudine.

Nyinawagaga Claudine Umuyobozi wa LODA/Photo Internet

Mu gihe hakomeje igikorwa cyo gukusanya amakuru ku mibereho y’ingo no guhabwa ibyiciro ku miryango, hari bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza ko bacibwa amande yitwa ayo gukererwa, abandi ngo bakisanga bahinduriwe ibyiciro nyuma yo kubishyirwamo hagendewe ku makuru aba yatanzwe. Nyamara ubuyobozi bwa LODA buvugako ntawe ukwiye guhutaza umuturage amuziza ko atatangiye amakuru mu cyumweru cya mbere kuko ngo amakuru azakomeza kwakirwa.

Tariki 30 Ugushyingo kugera tariki 06 Ukuboza cyari icyumweru cyo gutanga amakuru ku mibereho y’ingo(abaturage). Bitewe n’imiterere y’ibyo abantu bakora bitabemerera kubonekera rimwe, hari abo icyo cyumweru cyasize badatanze amakuru. Mu gihe bajyaga ahatangirwa amakuru (sites) mu cyumweru cya tariki 07 kugera tariki 13 Ukuboza, hari abahageraga bagatungurwa no gucibwa amande n’ababarura hamwe na ba mudugudu bababwira ko bakererewe ndetse ngo bakaba baje kubavangira akazi. “Bagiye batubwira ngo muje gutanga amakuru kandi turi mu cyumweru cyo gutanga ibyiciro”.

Uretse aya mafaranga baciwe[nta giciro fatizo bavuga ko ngo biterwa n’uko bakubonye], hari n’abatanze amakuru ku gihe; amakuru batanze akabemerera gushyirwa mu cyiciro runaka ariko ngo nyuma bagatungurwa no gusanga bya byiciro byabo barahinduriwe ahantu batazi.  Bakaba bakeka ko byaba byarakozwe n’abo mu nzego z’ibanze bashaka kugaragazako aho bayoboye nta bakene barimo. “Ugasanga umuntu wari muri D bamuzanye muri B, ubwo se urumva abo bantu babayeho kimwe koko”!

Madame Nyinawagaga Claudine umuyobozi wa LODA (Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze) avuga ko ntawe ukwiye guhutaza umuturage kuko ngo nta gihe ntarengwa  cyo gutanga amakuru. Ati: “Nta gihe ntarengwa twashyizeho, iki cyumweru nacyo turakomeza kwakira amakuru ndetse na nyuma tuzakomeza kuyakira kugeza abanyarwanda bose bamaze gutanga amakuru”.

Uyu muyobozi yavuzeko icyumweru cya mbere cyasize ubwitabire buri kuri 60%. Ati: “kugera ku Cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020 kubarura byari biri kuri 60%, bivuzeko hari hakiri abandi 40%”.

Nyinawagaga avuga ko kutabonekera rimwe byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo akazi abantu bakora bigatuma batabonekera rimwe ngo hakaba hari n’abayobozi babigizemo uruhare bitewe n’imitangire mibi ya service maze ngo bigatuma abaturage batabyumva bakanga kwitabira.

Kuri ibi bibazo, umuyobozi wa LODA avuga ko ntawe ukwiye guhutaza umuturage. Ati: “Umuturage akwiye kujya mu cyiciro kijyanye n’imibereho y’urugo rwe ntawe ushatse kugena uko abaho gutandukanye n’ukuri. Ikindi kandi iki cyumweru twongeyeho nikirangira hari abataribaruza tuzakomeza kuko ntitwasubika abaturage bose batararangira. Ibi bivuzeko tuzatangira gukoresha ibi byiciro ari uko abaturage bose bamaze kwitabira iki gikorwa. Ntawe ukwiye guca umuturage amafaranga kuko nta bukererwe”.

Imiterere y’ibyiciro bishya by’Ubudehe.

Ibyiciro bivuguruye by’Ubudehe ni bitanu (5): A – B – C – D – E

• A na B: Birimo ingo zishoboye ndetse zunganira Leta mu iterambere;

• C na D: Birimo abazunganirwa ngo bivane mu bukene biciye muri gahunda iyo kurwanya ubukene, kandi nabo bakiyemeza kubigiramo uruhare basinya Imihigo;

• E: Icyiciro kihariye, kirimo ingo zizakomeza guherekezwa na Leta n’abafatanyabikorwa. Nta bushobozi bwo kwivana mu bukene zifite kubera inzitizi z’ubuzima; bityo nta n’imihigo bazasinya.

Ibiranga icyiciro gishya cy’Ubudehe: A

Umuyobozi w’urugo / uwo bashakanye ufite ubushobozi bwinshi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa Frw yinjiza. Kimwe muri ibi bikurikira bishyira urugo muri iki cyiciro:

• Ahembwa 600,000 Frw cyangwa arenze buri kwezi mu mujyi no mu cyaro (aho akora hose: Leta, Abikorera, Ibigo byigenga, pansiyo);

• Yinjiza 600,000 Frw buri kwezi akura mu bindi bikorwa mu mujyi no mu cyaro: gukodesha inzu/ imodoka/ imashini, ubucuruzi, services, ubworozi bw’amatungo ayo ari yo yose;

• Afite ubutaka bugeze kuri Ha 10 cyangwa zirenga mu cyaro; ubutaka bungana na 1 Ha cyangwa burenze mu mujyi.

Ibiranga icyiciro gishya cy’Ubudehe: B

Umuyobozi w’urugo / uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza umutungo, kandi kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose. Kimwe muri ibi bikurikira bishyira urugo muri iki cyiciro:

• Ahembwa hagati 65,000 Frw na 600,000 Frw buri kwezi mu mujyi cyangwa mu cyaro (aho akora hose: Leta, Abikorera, Ibigo byigenga, pansiyo);

• Yinjiza hagati ya 65,000 Frw na 600,000 Frw akura mu bindi bikorwa mu mujyi cyangwa mu cyaro: gukodesha inzu/ imashini/ ipikipiki, gucuruza, service, korora amatungo maremare cyangwa magufi, etc.;

• Afite ubutaka buri hagati ya Ha imwe (1 Ha) na Ha icumi (10 Ha) mu cyaro; cyangwa metero kare 300 (300 m2) na hegitati imwe (1 Ha) mu mujyi;

Ibiranga icyiciro gishya cy’Ubudehe: C

Ingo z’abantu bashobora gukora ariko bafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Bibiri muri ibi bikurikira bishyira urugo muri iki cyiciro:

• Ahembwa hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw ku kwezi (Leta, Abikorera, n’abakorera ibigo byigenga, pansiyo);

• Yinjiza hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw akura mu bindi bikorwa: gukodesha inzu/ ubutaka, ubucuruzi buto na serivisi (mu mujyi no mu cyaro);

• Afite ubutaka bungana n’igice cya Ha (0.5 Ha) ariko butagera kuri Ha imwe (1 Ha) mu cyaro, cyangwa ubutaka buri hagati ya 100 m2 na 300 m2) mu mujyi;

• Atunze amatungo maremare cyangwa magufi byinjiza hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw mu mujyi no mu cyaro

Ibiranga icyiciro gishya cy’Ubudehe: D

Harimo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite bibafasha kubona ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Bibiri muri ibi bikurikira bishyira urugo muri iki cyiciro:

• Yinjiza munsi ya 45,000 Frw ku kwezi ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi;

• Afite ubutaka butagera ku gice cya Ha (0.5 Ha) cyangwa nta butaka afite mu cyaro;  naho mu mujyi afite ubutaka buri munsi ya 100 m2 cyangwa nta na buto;

• Nta mitungo cyangwa amatungo (amaremare/ amagufi) afite yakwinjiza 45,000 Frw ku kwezi, haba mu mujyi haba no mu cyaro;

Ibiranga icyiciro gishya cy’ubudehe: E

Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira; kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

• Umuyobozi w’urugo / uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango;

• Umuyobozi w’urugo / uwo bashakanye afite ubumuga bukabije/ cyangwa uburwayi bwo mu mutwe kandi ntafite aho akura ibitunga abagize umuryango;

• Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango;

• Urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ahandi bakura ikibatunga.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ibyiciro by’ubudehe hagamijwe koroshya igenamigambi rishingiye ku muturage. Ibi byiciro bishya biri mu nyuguti (A,B,C,D,E) bije bisimbura ibyari bisanzwe byari mu mibare bikagira n’amazina, bikaba byarashingirwagaho gahunda zitandukanye zitangwa na Leta, bitandukanye n’ibi bishya byavuzweko nta gahunda za Leta zizongera kubishingiraho. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba ivugako izasohora andi mabwiriza ku bijyanye nabyo.

Related posts

USA mu mugambi wo gucubya umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DR Congo.

N. FLAVIEN

U Burusiya burashinjwa guteza icuraburindi mu Burasirazuba bwa Ukraine.

N. FLAVIEN

Louise Mushikiwabo ntazitabira imikino ya Francophonie izabera muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777