Hari imyitwarire itari myiza ikunze kuboneka cyane cyane mu rubyiruko mu mirire yarwo. Iyo myitwarire mibi ikunze kugira ingaruka mbi ku mikorere y’umubiri, ndetse binagira ingaruka mu marangamutima ya muntu, ndetse n’ubuhagarike. Ibyo byose bigira ingaruka ku gutanga umusaruro mu mikorere, ubuzima ndetse n’imibanire hagati y’abantu. Abantu bagira iyo myitwarire mibi mu mirire baba bakeneye ubujyanama buturutse ku banyamwuga mu buzima, bagahabwa ubuvuzi.
Muri iyo myitwarire mibi mu mirire, hari ikunze kugaragara cyane nka: Anorexia nervosa, Bulimia nervosa na Binge eating disorder.
1. Anorexia nervosa
Ni imirire mibi twakwita nko kwisonzesha. Ibi bigira ingaruka mbi ku mubiri kuko ubura zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi bigatera umuntu kugira ibiro bicye cyane.
Ingaruka za anorexia nervosa ku mubiri:
– Bituma umutima n’amaraso bigenda gacye cyane, bikaba byatuma habaho no guhagarara k’umutima.
– Gucika intege k’umubiri ndetse no gutakaza ingano y’imikaya.
– Amagufa atakaza ubushobozi.
– Kubura amazi mu mubiri, bikaba byatera imikorere mibi y’impyiko.
– Kugwa isari n’umunaniro ukabije.
2. Bulimia nervosa
Ni imirire mibi aho umuntu arya ibiryo byinshi cyane ariko mu gihe gito, hagakurikiraho ibikorwa bitandukanye byo kugabanya ibyo wafashe mu nda binyuze mu kwirutsa (vomiting) cyangwa gukora imyitozo myinshi (excessive exercise).
Ingaruka za bulimia nervosa ku mubiri:
– Bulimia nervosa itera mu mubiri imyunyungugu ubusumbane butari ngombwa (electrolyte imbalance), ibi bikaba byatera umutima gutera nabi, guhagarara k’umutima ndetse n’urupfu.
– Electrolyte imbalance ni imbarutso y’amazi macye mu mubiri no gutakaza potassium, sodium na chloride mu mubiri.
– Inflammation y’inzira ihuza igifu n’akanwa (oesophagus) bitewe no kuruka kwa hato na hato.
– Kwangirika kw’ amenyo bitewe na aside ituruka mu gifu buri kanya.
– Ibibazo mu igogora n’impatwe (constipation).
– Udusebe two muri oesophagus no mu gifu, inflammation y’impindura (pancreatitis).
3. Binge eating disorder.
Ni imirire mibi aho umuntu arya ibiryo byinshi mu gihe gito.
Ingaruka binge eating disorder igira ku mubiri:
– Umuvuduko ukabije w’amaraso.
– Ibinure bibi byinshi mu mubiri.
– Indwara zibasira umutima cyane biturutse ku binure byinshi mu mubiri.
– Ubwoko bwa kabiri bw’indwara y’igisukari (type 2 diabetes).
– Uburwayi bw’indwara zibasira agasabo k’indurwe.
Src.: www.horahoclinic.rw.