Umuyobozi mushya wa Chorale Abungeri ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kigasa mu Karere ka Musanze, bwana Nsanzimana Egide, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite (Committee) icyuye igihe n’inshya, yashimye Imana yemeyeko bayobora muri iyi myaka ibiri, avugako ‘kuyobora Korali batabisaba ahubwo ko iyo Imana ibonye ko ubikwiriye ibiguha.
Mu muhango wabereye kuri ADEPR Kigasa, hafi ya Centre ya Byangabo kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, bwana Sebahire Jean de la Paix, Umuyobozi wa Komite icyuye igihe yavuze ko atabona uko ashima Imana. Ati: “Imana Ishimwe ku bw’imyaka yose yabanye natwe. Nabitangiye mfite ubwoba ariko nkitangira nasabye Imana imbwirako iri kumwe natwe. Ishimwe ko yabanye nanjye mu myaka yose tumaranye. Chorale Abungeri dufitanye igihango kuko nashatse kwimuka ubwo mama yashatse kwimuka ubwo aha hari hamunaniye ashaka kujya mu Mutara, naragiye ndamwubakira ariko njye ndagaruka nza gukora umurimo, Imana nanjye iranyubakira. Navuga byinshi birimo ibyuma, indirimbo twakoze, Imana ikomeze itubungabunge hamwe na Yosuwa Egide”.
Uyu muyobozi ucyuye igihe yashimiye kandi abaterankunga kuko bakoze byinshi bishoboka, bigomwa ubutunzi bwabo kugirango umurimo w’Imana urusheho kwaguka. Yashoje asaba abaririmbyi kumvira ababayobora kandi bakabagandukira.
Umuyobozi mushya wa Chorale Abungeri, ni bwana Nsanzimana Egide bakunze kwita Pasteur. Mu ijambo rye, yashimiye byimazeyo uwo asimbuye, aboneraho gutangaza ku mugaragaro ko Jean de la Paix azakomeza kuba Umuyobozi w’Ikirenga wa Chorale.
Ati: “Gufata ubuyobozi ntabwo umuntu abisaba ariko iyo Imana ibonyeko ubikwiriye irabuguha. Hamwe no gusenga Imana rero nizeyeko Imana izadufasha. Dufite amahirwe ko turi kumwe na President wacu Sebahire dufata nk’icyitegererezo, namusaba kuzakomeza kumba hafi nk’umuyobozi w’ikirenga kandi nzi neza ko uyu murimo nidufatikanya tuzarushaho kubaka Ubwami bw’Imana”.
Yashimiye ubuyobozi bw’Itorero avugako umurimo ukomeje kuko intego yo kuvuga ubutumwa bwiza izagerweho. Ati: “Sebahire ashoje urugamba ariko njyewe ndatangiye. Itorero naryo twizeyeko nk’uko musanzwe mutuba hafi twizeye ko muzabikomeza kandi Imana ikazaduhana umugisha.
Umushumba w’Itorero rya ADEPR Kigasa, Pasteur Sébastien, yizeza abayobozi bashya ko ubufatanye ari ngombwa, cyane ko muri misiyo (missions) z’Itorero ivugabutumwa riri imbere, akabizeza ko iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri nabyo biri mu byo Itorero rishyize imbere.
Umuyobozi w’abafatanyabikorwa ba Chorale Abungeri, Karimba Jean Claude, yashimye Itorero rya Kigasa muri rusange maze ku bwo gufasha abacyuye igihe no kwinjiza mu murimo neza Komite nshya, atanga Bibiliya 24 zo kuzifashisha mu ivugabutumwa.
Umwe mu baririmbyi ba Chorale Abungeri umaze imyaka igera kuri 17, ni Nyirambarushimana Anne Marie. Yemeza ko muri iyi myaka 17 yose ari muri Chorale Abungeri, ntako Imana itamugize, yemezako yizeye neza kuzakomeza gushobozwa nayo, anaboneraho gusaba abayobozi bashya gukomeza gusenga kuko amasengesho ari imbaraga imenagura ibihome.
Chorale Abungeri yo kuri ADEPR Kigasa yatangiye mu 1979, itangirana abaririmbyi barindwi gusa. Muri iyi myaka yose, Imana yakomeje kwagura umurimo ubu bageze ku baririmbyi 102. Mu bikorwa bifatika bijyanye no kuririmba, bamaze gukora imizingo ibiri y’amajwi n’undi umwe w’amajwi n’amashusho bakaba bitegura umuzingo wa kabiri w’amajwi n’amashusho.









1 comment
Courage Chorale Abungeri ndabona ibirori byari biteguye neza. Mwakoze namwe kuhaba amizero.rw