Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kigomba guhinduka mu Mujyi wa Kigali, bikaba bigomba no kugera mu Ntara zose kuko bigerayo bivuye mu Mujyi wa Kigali.
RURA yatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi mu Mujyi wa Kigali kizava ku mafaranga y’u Rwanda1225 kuri Litiro imwe, kikagera ku mafaranga y’u Rwanda 1256 kuri Litiro imwe, mu gihe igiciro cya mazutu kizava ku mafaranga 1140 y’u Rwanda kuri Litiro imwe kikagera ku mafaranga 1201 y’u Rwanda kuri Litiro imwe.
Ibiciro by’ibyangombwa nkenerwa bikomeje kuzamuka ku isoko ry’u Rwanda, akenshi bikaba ari ingaruka z’intambara ikomeje guca ibintu hagati y’Uburusiya na Ukraine. Amahanga ayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafatiye Uburusiya ibihano bikakaye by’ubukungu ku buryo bishobora kuzagera ku Isi yose iyi ntambara idahagaze mu maguru mashya.

