Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Uwari umaze imyaka isaga 20 yihishahisha kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe.

Fulgence Kayishema, wari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi i Paarl muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka isaga 20 yihishahisha.

Ubushinjacyaha bw’Urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (IRMCT) rwavuze ko yafashwe ku wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 nyuma ya saa sita, mu gikorwa gihuriweho n’urwo rwego n’izindi nzego muri Afurika y’Epfo.

Fulgence Kayishema ashinjwa kuyobora ubwicanyi bwakorewe abatutsi bagera hafi ku 2,000 bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nkuko bivugwa n’uru rwego rwa IRMCT.

Avuga ku ifatwa rya Kayishema, umushinjacyaha Serge Brammertz yasubiwemo n’urwo rwego agira ati: “Fulgence Kayishema yari amaze imyaka irenga makumyabiri yihishahisha. Gutabwa muri yombi kwe gutumye nyuma y’iki gihe cyose agiye kugezwa mu butabera ku byaha aregwa”.

Brammertz yongeyeho ko ifatwa rya Kayishema ari ikimenyetso gifatika cyuko umuhate wo gutuma abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi baburanishwa bakanabihanirwa “udacika intege kandi ko ubutabera buzatangwa, igihe cyose byafata”.

Fulgence Kayishema, uri mu kigero cy’imyaka 60, yashakishwaga guhera mu mwaka wa 2001. Yahoze ari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire) mu cyahoze ari Komine Kivumu, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’Amadolari ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa cyangwa se akamufata.

Fulgence Kayishema washakishwaga kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi/Photo Internet.

Related posts

M23 ikomeje kwambura FARDC ibindi bice ititaye ku gahenge basinye.

N. FLAVIEN

Ibyatangajwe na Perezida wa Mukura VS kuri Sebwato uvugwa muri APR FC.

KALISA

Uwamamaye kuri YouTube nka ‘Dorimbogo’ yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777