Amizero
Amakuru COVID 19 Hanze Ubuzima

Urushize cyera ruhinyuza intwari: Tanzania yemeye kwinjira muri gahunda ya COVAX

Amakuru ava mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku mugabane wa Afrika arahamya ko igihugu cya Tanzania ubu cyavuye ku izima, kikaba cyemeye kwinjira muri gahunda ya COVAX igamije gusaranganya inkingo za covid 19 ku rwego rw’isi.

Ibi bije nyuma yuko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu bwana Pombe Magufuli wari uzwiho gukerensa cyane icyorezo cya Covid 19 ndetse no kutemera ibijyanye n’urukingo aherutse kwitaba Imana.

Nubwo ubuyobozi bushya muri iki gihugu bwakomeje kwerekana ko burajwe ishinga no gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira iki cyorezo, Tanzania iracyari mu bihugu bine bya Afrika bitari byatangiza na mba gahunda yo gukingira COVID 19, nkuko bitangazwa n’ihuriro ry’ibigo nyafurika bishinzwe kurwanya ngo gukimira indwara.

Richard Mihigo, umwe mu bakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru ko inkingo za mbere zo muri gahunda ya COVAX zizasesekara muri Tanzania mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ni mu gihe kandi ngo hateganijwe inama izahuza ubuyobozi bwa Tanzania n’imiryango itandukanye nka UNICEF, WHO n’iyindi, izaba igamije gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda y’ikingira rya Covid 19 muri kiriya gihugu.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Afrika Matshidiso Moeti yasabye Tanzania kongera gutanga amakuru n’imibare ijyanye na Covid 19; nk’abanduye, abahitanwe nayo n’ibindi kugira ngo aya makuru yifashishwe mu kureba uko iki cyorezo cyaranduka burundu. Tanzania yaherukaga gutanga amakuru n’imibare irebana na covid muri Gicurasi 2020.

Related posts

Musanze: Hanenzwe abagore biyambuye isura y’ububyeyi bakijandika mu kwica Abatutsi.

N. FLAVIEN

Rubavu: Undi musirikare wa DR Congo yishwe nyuma yo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa.

N. FLAVIEN

Tshisekedi yasabye abanyecongo baba mu Bubiligi kumutera inkunga yo guhangana n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777