Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Mugisha Frank ‘Jangwani’, abanyamakuru barimo Ishimwe Ricard, Ndayishimiye Reagan ‘Rugaju’ na Mucyo Anta Biganiro wahoze mu mwuga w’itangazamakuru n’abakozi babiri ba RCS barekurwa by’agateganyo ku byaha byo gukoresha inyandiko batemerewe n’amategeko ndetse no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Hari hashize igihe gikabakaba ukwezi aba banyamakuru n’abakozi babiri ba RCS hamwe n’abandi basivile bari bafunganywe n’abasirikare batawe muri yombi. Baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko isomwa ry’uru banza ryari riteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 21 Kanama 2025 ku isaha ya Saa yine za mu gitondo, ryimurirwa kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025 Saa yine z’igitondo.
Ni nako byaje kugenda, maze mu isomwa ryarwo, Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo rutegeka ko abasivile 23 barimo abakozi ba RCS, abanyamakuru na Kalisa Géorgine wahoze ari Umubitsi wa APR FC, bakurikiranyweho ibi byaha byo gukoresha inyandiko batemerewe no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo.
Uru rukiko ariko rwategetse ko abasirikare batatu baregwa muri uru rubanza bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Abaregwa bose muri uru rubanza, ibyaha bakekwaho ni ibyabaye ubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yajyaga gukina mu gihugu cya Misiri n’ikipe ya Pyramid muri CAF champions League.
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026, igomba kongera guhura na Pyramid yo mu Misiri, mu ijonjora rya mbere ry’ibanze aho kuba mu rya kabiri nk’uko bari byari bimeze umwaka ushize mu irushanwa ryaje no kwegukanawa n’iyi Pyramid itsinze Mamelody Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.