Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera

Umwana w’imyaka 14 yakatiwe igihano cy’imyaka ibiri kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwahanishije igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri umwana w’imyaka 14 wari ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu mwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi mu kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) umwaka ushize WA 2022 nyuma y’isakwa ry’urugo rwabo polisi ikamusangana udupfunyika tw’urumogi.

Mu butabera, uyu mwana yemeye ko yacuruzaga uru rumogi ariko ko rwari urwa se. Umucamanza yavuze ko yaciye inkoni izamba azirikanye ikigero gitoya cy’imyaka y’uyu mwana.

Atangaza icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko yashingiye ku kuba umwana yaremeye icyaha agasaba n’imbabazi. Yavuze ko kandi yitaye kandi ku mvugo z’abatangabuhamya babajijwe.

Yanavuze ko yazirikanye ko uwo mwana wakoze icyaha afite imyaka 14 gusa. Amategeko y’u Rwanda ateganya ko kuva ku myaka 14 umuntu akurikiranwaho ibyaha yakoze ariko agakurikiranwa nk’umwana kugeza ku myaka 18.

Umucamanza yavuze kandi ko uyu mwana yashowe mu cyaha kuko yakuriye mu muryango ucuruza ibiyobyabwenge dore ko na nyina umubyara afungiwe iki cyaha.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mwana gufungwa imyaka 10, na bwo buvuga ko bwazirikanye ko akiri umwana. Ngo iyo aza kuba agejeje ku myaka 18 yari gusabirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20.

Inkuru y’uyu mwana yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko yafunzwe afite imyaka 13. Abantu benshi bari batangajwe no kuba umwana nk’uyu ajyanwa mu rukiko mu mapingu kandi ubusanzwe umwana adakurikiranwa n’inkiko.

Gusa bitandukanye n’ibyari byavuzwe ku mbugankoranyambaga, umucamanza yavuze ko uwo mwana yakoze icyaha mu mpera za 2022 afite imyaka 14 kuko yavutse mu mwaka wa 2008.

Related posts

Nyuma y’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo, abapolisi b’i Burundi bahisemo gutega amagare ngo abageze ku kazi.

N. FLAVIEN

Perezida Joe Biden wa Amerika yarahiriye guhorera abasirikare 13 b’Igihugu cye biciwe muri Afghanistan.

N. FLAVIEN

“Dukwiye kurera abana bacu neza twirinda amakimbirane kuko badufataho urugero”: Minisitiri Bayisenge.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777