Umutwe washyizwe ku rutonde rw’abakora iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa FDRL urwanira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uherutse kwandikira Perezida João Lourenço wa Angola akaba umuhuza mu bibazo bya Republika Iharanira Demokrasi ya Congo umusaba kuwuhuza n’Igihugu cy’u Rwanda basize bahekuye.
Iri tangazo ryasohotse ku wa Kabiri w’iki Cyumweru dusoza, tariki 22 Ukwakira 2024 rigira riti: “FDLR ibona ko ikibazo cy’u Rwanda ari icya politike ikaba ishyira imbere ibiganiro aho kuyoboka inzira y’intambara”.
Muri iri tangazo, umutwe wa FDLR uvuga ko utigeze na rimwe mu gushaka uko mu Rwanda harangwa umwuka mwiza wa politike, ububanyi n’amahanga, ubukungu budaheza kandi bwihuse ndetse hadasigaye n’umutekano ku banyarwanda bose kuko ngo n’impunzi zigomba gutahuka mu burenganzira bwazo busesuye.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko FDLR yakomeje gusaba Leta y’u Rwanda kwicara ku meza y’ibiganiro bagasasa inzobere bakaganira ku bibatanya nk’abatavuga rumwe kugira ngo ikibazo bafitanye kibinerwe umuti urambye mu mahoro.
Ni kenshi ibyegeranyo by’Umuryango w’Abibumbye (UN) byagiye bivuga ko FDLR ari umwe mu mitwe yitwaje intwaro urwana ku ruhande rw’igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC mu ntambara barwanamo n’umutwe wa M23 uvuga urwanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane abo mu bwoko bw’abatutsi bakunze guhezwa mu gihugu cyabo bitwa abanyamahanga.
Ni kenshi kandi Leta y’u Rwanda yagiye ishinja Leta ya DR Congo gucumbikira, guha intwaro, ibiribwa n’ibindi byose bikenewe uyu mutwe ugamije guhungabanya umutekano warwo, rimwe na rimwe ukaba waragiye unagaba ibitero mu duce dutandukanye twegeranye na DR Congo gusa bagasubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda.
Mu minsi ya vuba Leta ya DR Congo yari yemeye ko igiye gutangira ibikorwa byo gusenya uyu mutwe, ibyo benshi bafashe nk’ikinamico kuko ngo abarwanyi na FDLR bamaze kwihuza neza n’igisirikare cy’iki gihugu ku buryo ngo no mu barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo harimo abasirikare ba FDLR.
Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza aho ihagaze kuri iyi ngingo ivuga ko idateze kuganira n’uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bakaba biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Leta ivuga ko amarembo akinguye ku bashaka gutaha kandi ko hari benshi batashye bakanyizwa i Mutobo aho batorezwa bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
