Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi amuha ipeti rya Brigadier General ndetse amuha kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), asimbuye Major General Ruki Karusisi.
Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025. Ku musozo w’iri tangazo, hagaragaramo kandi ko Gen Maj Ruki Karusisi wari umuyobozi wa Special Operations Force yasabwe gusubira gukorera ku biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (General Headquarters) mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.
Brigadier General Stanislas Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda RDF irimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, agirwa Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.
Umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda (RDF Special Forces Operation) ni ingabo zitozwa bidasanzwe haba mu mashuri y’imbere mu gihugu ndetse no hanze, bakaba batozwa mu buryo bukarishye gukora ndetse no guhangana n’umwanzi uburyo bwose yaba ateyemo haba ku butaka, mu mazi, mu kirere ndetse n’uwqkifashisha ubundi buryo bugezweho nk’ikoranabuhanga. Aba barwanyi kabuhariwe iyo barwana, bakorera mu matsinda mato cyane ariko umusaruro wabo ukaba mwinshi.
RDF Special Forces Operation ikorera mu Bigogwe mu karere ka Nyabihu aho benshi bazi cyane nko mu kigo cy’abakomando. Aba basirikare ntagereranywa bagize uruhare mu gutuma u Rwanda rumenyekana nk’igihangage muri Afurika ndetse no ku Isi kuko uretse mu gihugu, bakoze ibyari byarananiranye mu bihigu nka Central African Republic, Mozambique (Cabo Delgado) ndetse n’ahandi hose bitabajwe bakaba baratangariwe kuko uburyo barwanamo bwihariye nk’uko izina ryabo riri.


