Ubwo yasomaga Misa y’umuganura kuri iki Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, Papa Leo XIV 14 yatanze ubutumwa bushingiye ku gusaba abantu gutera intambwe basanga Imana kandi bakundana, anasabira amahoro ibice by’Isi byazengerejwe n’intamabara.
Papa Leo XIV yasomeye iyi misa abantu barenga ibihumbi ijana (100,000) bari bakoraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican, barimo abami, abamikazi, ibikomangoma, n’Abakuru b’Ibihugu bose hamwe barenga 200, barimo Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon, Bola Tinubu wa Nigeria, Volodymyr Zelensky wa Ukraine na JD Vance visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku nshuro ye ya mbere, uyu mushumba yashyizwe mu modoka izwi nka ‘Papa Mobile’ agenda aramutsa imbaga yari iri aho ari na ko na bo batera hejuru bavuga ngo ‘Viva il Papa’ bivuga ngo ‘Narambe Papa’ na “Papa Leone”, Izina rye ry’ubupapa mu rurimi rw’Igitaliyani.
Papa Leo XIV ni Papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika, akaba ari we wa mbere watowe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma gato y’uko atowe, Papa Leo XIV yasomye misa ye ya mbere muri Shapeli izwi nka Sistine agaragiwe na bagenzi be bamutoye, iyi ni yo ya mbere asomeye imbaga ari nayo yo kumurikwa ku mugaragaro nka Papa.
Papa Leo XIV watowe na bagenzi be tariki 08 Gicurasi 2025, mu butumwa yatanze yasabye Kiliziya gukundana no kunga ubumwe nk’umuryango mu nzira igana ku Mana.
Yagize ati: “Natoranyijwe, ubwanjye ntabikwiriye, none ubu, n’ubwoba n’umushyitsi, nje mbasanga nk’umuvandimwe, ushaka kuba umugaragu w’ukwemera kwanyu n’ibyishimo byanyu, ngo tujyane mu nzira igana ku rukundo rw’Imana, kuko ishaka ko twunga ubumwe mu muryango umwe”.
Muri iyi misa, abakristu gatulika bakunda kwita ‘Misa y’umuganura’, ni ho Papa Leo XIV yambitswe bimwe mu bimenyetso byambarwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika uri mu nshingano.
Ibyo ni impeta ya zahabu muri kiliziya bita “Impeta y’umurobyi” cyangwa “Impeta ya Petero” yemeza ko abaye umusimbura w’intumwa Petero na we wahoze ari umurobyi nk’uko bibiriya ibivuga. Iyi yayambitswe ku kiganza cy’iburyo.
Yambitswe kandi ikindi kimenyetso ndangabubasha kizwi nka ‘Pallium’, uyu ukaba ari umurimbo wera utamirizwa mu bitugu hejuru y’ikanzu wambarwa na Papa nk’uko tubikesha BBC.
Muri iyi misa, Kardinali Firdolin Ambongo wo muri DR Congo, umwe mu bahabwaga amahirwe yo gutorerwa uyu mwanya, yasomye isengesho ryo gusabira mugenzi we watowe ngo asohoze neza imirimo yatorewe.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yavuze ko mu Isi ya none yuzuye ibikomere by’urwango, urugomo, ubwoba, n’ubukungu bukoresha umutungo kamere w’Isi bugatindahaza abakennye cyane, ko Kiliziya ishaka kuba ahantu h’ubumwe, ubufatanye, n’ubuvandimwe muri iyi si.
Yagize ati: “Turashaka kubwira Isi, mu kwicisha bugufi n’ibyishimo, ngo: Nimurangamire Kirisitu! Nimumwegere! Mwakire ijambo rye rimurikira kandi rigakomeza”.
Mu gusoza iyi misa, Papa Leo XIV yasabiye amahoro ibice byashegeshwe n’intambara ku Isi, mu isengesho rizwi nka Regina Caeli yasabiye abazahajwe n’intambara, by’umwihariko muri Gaza, Myanmar, na Ukraine.


