Nyuma yaho bivuzwe ko General Nicolas Semahoro Bigembe yaburiwe irengero ashimuswe na FDLR, kuri ubu amakuru ahari ni uko umurambo we wasanzwe i Mutaho mu gace kagenzurwa n’izi nyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda.
Nyuma y’ibura rye, abari basanzwe ari nkoramutima z’uyu musirikare mukuru muri Mai Mai CMC FPC, bari bamaze iminsi batangiye ibikorwa byo gushakisha ngo bamenye niba yarishwe cyangwa se wenda hari aho yaba afungiwe, gusa byarangiye bamenye ko yishwe atakiri mu Isi y’abazima, nyuma yo kubona umurambo we mu gace ka Mutaho ko muri Teritwari ya Nyiragongo mu ishyamba rya Pariki y’Ibirunga kagenzurwa n’inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Ajida Ringi.
Bwana Semasaka Habimana Elyse ufitanye isano na nyakwigendera, yemereye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko aya makuru y’uru rupfu ari yo koko, ahamya ko Bigembe yishwe na ba FDLR, kuko Major Bizabishaka na Jules Mulumba Umuvugizi wa CMC FDC bari bamaze iminsi bamushakisha. Yanavuze ko babifashijwemo n’inzego z’ubutasi za Congo zikorera mu Mujyi wa Goma, cyane ko abura yari yatwawe mu modoka ifite ibirango bya Leta.
Nyakwigendera Bigembe yari umwe mu bashyigikiye itegeko rya Perezida Felix Tshisekedi ryo kwambura intwaro imitwe yose y’inyeshyamba; izituruka mu mahanga zikoherezwa iwabo, izo muri Congo zigafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe. Mu mwaka ushize habaye gukozanyaho kutari gucye hagati y’abarwanyi ba CMC FPC n’inyeshyamba za FDLR ahitwa Bwito na Mangina.
Nyakwigendera Bigembe ni umwe mu bakuru b’inyeshyamba wari mu biganiro by’amahoro i Nairobi muri Kenya. Hari andi makuru avuga ko muri iki gihe, uyu mutwe wa FDLR uri gushakisha Colonel Bigabo kugira ngo na we yicwe. Uyu Bigabo akaba ari we wasimbuye General Thadée Ibrahim ku buyobozi bw’umutwe wa CMC FPC.