Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Umunyarwanda Mugisha Samuel yaburiwe irengero ageze muri Amerika

Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukina umukino wo gusiganwa ku magare,  wanegukanye Tour du Rwanda 2018, akaba n’umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’Igihugu isiganwa ku magare yaburiwe irengero ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

PROTOUCH Pro Racing, ikipe ya Samuel Mugisha mu Gihugu cya Africa y’Epfo yatangaje ko uyu mukinnyi yari kwitabira irushanwa batumiwemo muri Leta Zunze Ubumwe Amerika ariko bagenzi baramubura.

Yanditse iti: “Ikipe iremeza ko Samuel Mugisha yageze muri Leta Zunze Ubumwe za America tariki 31 z’ukwezi kwa munani, 2022 nk’uko byari biteganyijwe ku rugendo rw’indege. Ntabwo yigeze agera kuri hotel yateganyijwe, ahubwo we yarirwarije ashaka abaza kumufata ku kibuga cy’indege”.

Ikipe ya PROTOUCH Pro Racing ivuga ko Samuel Mugisha atageze aho ikipe icumbitse cyangwa ngo yitabire irushanwa irimo muri Leta ya Maryland mu Mujyi wa Baltimore.

Ubuyobozi bw’ikipe bwanditse kuri Twitter ngo: “Yari kwitabira isiganwa ejo hashize. ProTouch n’abateguye isiganwa bamenyesheje ubuyobozi ko hari umuntu wabuze”.

Hari amakuru avuga ko Mugisha yatwaye ibikoresho by’ikipe ye bifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw.

Mugisha Samuel yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu muri 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

Uyu musore uvuka ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.

Ku wa 21 Ukwakira 2021 Mugisha Samuel n’undi musore bari kumwe batawe muri yombi na RIB afungirwa kuri Sitasiyo ya Gisozi. RIB icyo gihe yavuze ko bakurikiranyweho gukubita umumotari witwa Sangwa Olivier aho byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.

Bivugwa ko Mugisha Samuel yafunguwe mu minsi ibiri nubwo icyaha yari akurikiranweho cyari gikomeye nk’uko tubikesha Umuseke.

Bibaye ari impamo, MUGISHA Samuel yaba yiyongereye ku bakinnyi 3 bahagaritse uyu mukino kare, bagahitamo kwibera muri USA barimo Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga.

Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare.

Related posts

Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC yahawe amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwabo kubera M23.

N. FLAVIEN

Kwibohora28: Uko umunsi wo kwibohora wagenze mu Karere ka Rubavu mu mafoto 28.

N. FLAVIEN

AFC/M23 yihanganishije ababuriye ababo mu gitero cyiswe icy’iterabwoba.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777