Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Umunyamakuru Kibel’Bel Oka yemeza ko M23 ifashijwe n’abaturanyi ishaka gufata Umujyi wa Goma.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru Les Coulisses buvuga ko M23 ikomeje guhabwa ubufasha n’u Rwanda rufatanije na Uganda ndetse bunahishura ko iminsi 10 ishize M23 iyimaze mu myiteguro yitegura kongera gufata Goma kugirango ibone uko  itangira ibiganiro na Leta ya Congo.

Umucukumbuzi Nicaise Kibel Bel’Oka avuga ko intego ya M23 irenze kure gufata Umujyi wa Bunagana ndetse anemeza ko M23 ifite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma, bizatuma isaba Leta ya Kinshasa ibiganiro  bigamije amahoro. Ati: “Intego za M23 zirenze gufata Bunagana, mu minsi 10 ishize bari mu myiteguro ikomeye yo gufata Umujyi wa Goma kugirango babone impamvu ifatika ibageza ku biganiro na Leta ya Kinshasa”.

Niciase Kibel akomeza ashimangira ko M23 ifite abayifasha  bakomeye aho yongeye gutunga agatoki u Rwanda na Uganda, avuga ko aribo bari inyuma y’imigambi yose M23 irimo: Ati: “M23 yakora buri kimwe mu gihe igifashwa n’Ingabo z’u Rwanda na Uganda”.

Akomoza ku kuba FARDC idashobora guhangana n’umutwe wa M23, aho avuga ko uyu mutwe kuva mu mwaka  2017 wari urimo wiyubaka unashakisha abasirikare hirya no hino. Ati: “Muri 2013 ubwo abarwanyi ba M23 birukanwaga, bahungiye muri Uganda. Ibigo byayo bya Gisirikare byarasenywe. Abarwanyi begera kuri 250 bahungiye ku butaka bwa Uganda”.

Akomeza agira ati: “Makenga yagarutse ku butaka bwa RD Congo  mu mwaka 2017, aho yagarukanye na Col Mboneza, Col Kanyamibwa . Bagarukanye n’abarwanyi 250  bagashinga ibirindiro mu gace ka Sarambwe i Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amjayaruguru”.

Nyuma ngo aba barwanyi bari bacye bakomeje gukora ubukangurambaga bigwizaho abarwanyi bagendaga baturuka muri Uganda n’u Rwanda no mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyarurguru by’umwihariko mu banyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Nyuma ngo M23 yakomeje kwakira abandi barwanyi, aho yakiriye 300 bavuye mu mutwe wa Mai Mai Nyatura bayobowe na Col Kazungu nk’uko tubikesha Rwandatribune.

Bivugwa ko mu gihe hatagira igikorwa, M23 ishobora gufata Umujyi wa Goma kandi ngo kizaba ari ikimeyetso gikomeye kizatuma ubutegetsi bwa Tshisekedi bwicara hasi bukaganira na M23.

Bivugwa ko mu rugendo rwo gufata Umujyi wa Goma, M23 izahera ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo cyahoze kirinzwe n’abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi mu bufatanye na FARDC kuri ubu bakaba barakuyemo akabo karenge, bashinja ingabo za Leta ya Kinshasa bari bafatanyije kubicisha inzara.

Nicaise Kibel’Bel Oka wakoze ubu bucukumbuzi, ni umunyamakuru wo mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwa «Les Coulisses». Uretse kuba umunyamakuru, anayobora Centre d’Etudes et Recherches Géopolitiques de L’Est du Congo (C.E.R.G.E.C.).

Umurwanyi wa M23 ku burinzi yifashishije Machinegun.
Rwagati mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intra ya Kivu ya Ruguru

Related posts

Musanze: ibura ry’amazi rya hato na hato rigiye guhinduka amateka

N. FLAVIEN

Ngororero: Yifashishije imbuga nkoranyambaga, umuhanzi Justin akomeje kumenyekanisha amateka y’i Kingogo [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Uwiyamamariza kuyobora FERWAFA yavuze ku mubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona.

KALISA

1 comment

bimenyimana j damascene September 5, 2022 at 8:40 PM

Yewe, GOMA yo nange nibajyayo nzajya kubafasha, dore ko mperutse no kuhamburirwa na chef wa IMMIGRATION 🤔🤔

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777