Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Umujyi wa Mariupol uvuze iki mu ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine?

Mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje guca ibintu, Mariupol ikomeje guhinduka isibaniro, twinshi mu duce twayo tukaba twarabaye amatongo kubera imvura y’amabombe asukwa n’ingabo za Vladimir Putin. Hari abibaza impamvu Uburusiya bwibanze cyane kuri uyu Mujyi nyamara muto, ndetse bakanibaza icyo Ukraine yaba imaranira ikomeza gutsimbarara dore ko yavuze ko izarwana kugeza ku musirikare wayo wa nyuma.

Abazi neza Mariupol, bemeza ko isobanuye ikintu kinini k’Uburusiya kuko ari Umujyi uri ku nyanja ya Azov, ukaba ingenzi cyane ku Burusiya kuko waba inzira y’ubutaka igeza ku nyanja uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya. Byumvikane ko kuba Ukraine nayo yemera kurwana umuhenerezo, bikaba bigeze aho nibura 90% by’Umujyi wose bisenywa, idashaka gutakaza ako gace kuko kugatakaza bisobanuye gutakaza ahantu h’ingenzi.

Ukraine yanze gushyira intwaro hasi mu mujyi wa Mariupol kugira ngo abaturage bawo bahabwe inzira yo guhunga, nyamara Uburusiya bwari bwabahaye amahirwe y’uko abasivile bakwemererwa kuva muri uyu Mujyi gusa abari kuwurwanirira bagashyira intwaro hasi.

Ukraine yabyanze, ivuga ko ibyo kumanika amaboko muri uyu Mujyi wo ku cyambu bitarimo, bikaba bivuze ko intambara ikaze igomba gukomeza mu gihe nyamara abantu babarirwa mu bihumbi 300 bikekwako ko bawuhejejwemo, bakaba badashobora kubona iby’ibanze nkenerwa.

Abawutuye bamaze ibyumweru barashwaho imvura y’ibisasu n’Uburusiya, mu gihe nta mazi cyangwa amashanyarazi ari muri uyu Mujyi. Ibikubiye mu byo Uburusiya bwasabye byatangajwe na Gen Mikhail Mizintsev ku cyumweru, wavuze ko Ukraine ifite gusa kugeza kuwa mbere tariki 21 Werurwe 2022, saa kumi n’imwe (05h00) z’igitondo ku isaha ya Moscow, saa kumi z’igitondo (04:00) ku isaha y’i Kigali ngo yemere ibi bisabwa.

Uburusiya bwari bwatanze inzira zo gusohoka muri Mariupol guhera saa 10:00 z’ijoro ku isaha ya Moscow, hakabanza hagasohoka ingabo za Ukraine n’abacanshuro b’abanyamahanga bakava muri uyu Mujyi. Nyuma y’amasaha abiri, Uburusiya bwavuze ko bwari kwemerera imodoka zitwaye imiti n’ibiribwa n’ibindi bya nkenerwa kwinjira muri uyu mujyi mu mahoro, imihanda imaze kuvanwamo za mine.

Gen Mikhail yemeje ko akaga gakomeye kuri rubanda kageramiye uyu Mujyi, avuga ko ibi babasabye byari gutuma abasivile bahungira iburasirazuba cyangwa iburengerazuba. Mu gusubiza ibyasabwe n’Uburusiya, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, Iryna Vereshchuk, yavuze ko batazahagarika kurwana kuri Mariupol. Yasubiwemo n’ikinyamakuru Ukrainska Pravda agira ati: “Gushyira intwaro hasi ntabwo ibyo birimo.”

Umujyanama w’umukuru w’uyu Mujyi, Pyotr Andryushenko, nawe ku Cyumweru yatangaje ko bazakomeza kurwana kuri Mariupol. Ati: “Tuzarwana kugeza ku basirikare bacu ba nyuma.” Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko inzira zo guhunga z’Uburusiya zidashobora kwizerwa.

Mariupol ni Umujyi w’ingenzi ku Burusiya kandi niwo uri kuberamo imirwano ikomeye cyane muri iyi ntambara. Abasirikare b’abarusiya barawugose kuva mu byumweru bishize, babuza ubutabazi ubwo aribwo bwose kugera ku bawutuye ubu badafite amashanyarazi, amazi cyangwa gaze.

Hari amakuru avuga ko 90% by’inyubako z’uyu Mujyi zangiritse cyangwa zashenywe kuva iyi ntambara itangiye mu byumweru bitatu bishize, abategetsi kandi bavuga ko nibura abantu 2,500 bamaze kwicwa. Nyuma yo kurasa igisasu ku nzu mberabyombi mu cyuweru gishize aho abantu barenga 1,000 bari barahungiye, ku cyumweru abategetsi ba Mariupol batangaje ko ishuri ry’ubugeni ryari ryahungiyemo abantu 400 ryarashweho igisasu.

Ibikorwa byabaye mbere byo kuvana abasivile muri Mariupol byahagaritswe n’ibisasu by’abarusiya, nubwo abategetsi bavuga ko ababarirwa mu bihumbi bashoboye guhunga mu modoka zabo. Ku Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wungirije yavuze ko abantu 3,985 babashije kuva muri uyu Mujyi bagahungira i Zaporizhzhia.

Perezida Vlodmir Zelensky wa Ukraine avuga ko ibikorwa by’Uburusiya byo kugota Imijyi ari “ibyaha by’intambara”. Ati: “Ni uburyo bakora ku bushake. Bafite itegeko riboneka ryo gukora ibishoboka bagateza ibyago rubanda mu Mijyi ya Ukraine kugira ngo abaturage bemere gukorana nabo”.

Mariupol imaze kuba amatongo kuko buri ruhande rushaka ko iba iyarwo
Ingabo z’Uburusiya zamaze kuyizenguruka yose

Related posts

Minisitiri w’Ingabo yazamuye mu ntera abasirikare basaga ibihumbi 10.

N. FLAVIEN

Inama yagombaga guhuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afrika yimuriwe amatariki

N. FLAVIEN

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we Perezida.

N. FLAVIEN

2 comments

Omar March 21, 2022 at 11:15 AM

Abayobozi ba ukraine barashaka gufata bugwate abaturage kugira ngo bakoreshwe nk’ibintu byo kwikingira ibitero bya Russia

Reply
Valentino March 21, 2022 at 11:18 AM

Yewe ibara ritukura ndabona rigeze kure mu majyepfo n’uburasirazuba. Bigaragara ko Putin akomeje kugaragaza imbaraga imbere ya USA n’Abanya Burayi !!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777