Umuhanzi NDAGIJIMANA Bosco wahisemo indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ahamya ko ubuntu bw’Imana no gucungurwa kwatumye buri wese ashobora kwigererayo byatumye akora mu nganzo mu gihangano yise ‘Kumbe’ yibutsa abantu gucungurwa kwabo.
Uyu muhanzi Bosco ubarizwa mu Itorero ADEPR mu karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko ari ishimwe rikomeye kuba Imana yaremeye kohereza umwana wayo [Yesu/Yezu] ngo acungure mwenemuntu nta kiguzi na kimwe buri wese akaba afite uburenganzira bwo kwivugira, ngo byamuteye imbaraga.
N. Bosco watangiye kuririmba mu buto bwe kuko hari mu mwaka wa 2004, ngo yatangiriye ndetse azamukira muri ya Korali yo ku Nkombo yamenyekanye cyane (Intumwazidacogora) ndetse kugeza magingo aya akaba ari umwanditsi w’indrimbo. Ngo yatangiye gukora nk’umuhanzi cyangwa uririmba ku giti cye mu mwaka wa 2020.
Mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, yagize ati: “Iyi ndirimbo nayihanze ntekereje ku buntu twagiriwe bwo gucungurwa maze buri wese akaba asigaye yigerera ku Mana ntawe atumye cyangwa se ngo atange ibiguzi, buri wese afite uburenganzira bwo kwivugira, byanteye imbaraga”.
Yakomeje agira ati: “Iyo ndirimba nibanda ku guhamya imbaraga z’Imana, gushima Imana ndetse no ku gaciro twahawe na Yesu Kristo mu kuducungura kuko atarebye ku cyubahiro cye akemera gusuzugurwa kubera ibyaha byacu”.
Yasabye abakunzi be ndetse n’abandi muri rusange kumushyigikira ndetse ngo akaba yiteguye kwakira buri wese wamugira inama z’uburyo yakomeza kwaguka muri byose kuko ngo intego ye ari ugusangira ubutumwa bwiza muri byinshi yiteguye kugaragaza.
Ibihangano bya N. Bosco biboneka kuri YouTube Channel ye yitwa ‘Aganze Worship TV’ aho amaze gushyira ibihangano bitanu.
Ukeneye kuvugana nawe wamuvugisha cyangwa se uramwandikira kuri Watsapp: 0785535918