Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Umuhango wo gushyingura mu ruhame FARDC na Wazalendo bishwe na M23 wibajijweho.

Si kenshi uzabona abasirikare b’Igihugu runaka kiri mu ntambara bashyingurwa mu buryo bugaragarira buri wese kuko akenshi kwerekana imibare ya nyayo bishobora guca intege abenegihugu. Gusa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo rimwe na rimwe bagira gutya bakanabanyuza mu bitangazamakuru ku buryo abaturage bashobora kumenya umubare ndetse n’amazina y’ababa baguye ku rugamba.

Nko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, mu mujyi wa Goma (Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru) habereye umuhango wo ku rwego rw’Igihugu (Des funérailles nationales), ahashyinguwe abo bise Wazalendo baguye ku rugamba igisirikare cya DR Congo gihanganyemo na M23 bakunze kwemeza ko ifashwa n’u Rwanda.

Aba basore bitwa ko ari Wazalendo basanzwe barwana mu ihuriro rirwana ku butegetsi bwa Kinshasa, bisanzwe bigoranye kubatandukanya na FARDC kuko usanga ari bamwe neza neza, gusa iyo bakubiswe inshuro bakaba babita Wazalendo, bagira icyo bageraho bakitwa ingabo z’Igihugu, FARDC.

Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, byavuzwe ko hashyinguwe abasore byibuze batatu babarizwa mu ihuriro rya Wazalendo rirwana rifasha FARDC n’ubwo hari andi makuru yemeza ko hashyinguwe benshi kandi bakaba biganjemo ingabo za Leta aho kuba Wazalendo nk’uko byatangajwe.

Amakuru agera kuri www.amizero.rw yemeza ko Leta yakoze iki gikorwa kugirango byibuze igabanye imirambo yari imaze kuzura mu bitaro hirya no hino mu mujyi wa Goma, ikaba nta bundi buryo yari ifite uretse gukoresha aya mayeri yo kwerekana ko ari abasore (Wazalendo) mu rwego rwo kwirinda guca intege abenegihugu.

Hari abashimye iki gikorwa cyo kubashyingura mu buryo bumeze nk’umunsi mukuru kuko ngo bitera imbaraga abakiri ku rugamba ngo bakarwana bafite ishyaka ry’Igihugu, abandi bo bavuga ko bidakwiye na gato kuko ari ugutiza umurindi umwanzi wabo ari we M23 ngo bikamwongerera imbaraga kuko abona ibihamya ko abo ahanganye nabo bari gupfa ku bwinshi kuko ngo hari na benshi muri aba bazalendo na FARDC baborera iyo ku misozi kubera kubura uko babakurayo.

Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC ziri mu mirwano ikomeye n’abarwanyi ba M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari za Nyiragongo, Masisi, Rutshuru, Lubero na Walikale aho M23 yigaruriye ibice byinshi bikaba bigoye FARDC kuba yabakuramo n’ubwo yiyambaje abacanshuro ndetse n’ibikoresho bihambaye birimo n’indege z’intambara zigezweho.

Uretse abacanshuro b’abazungu, abarundi n’ingabo za SADC, Leta ya DR Congo yiyambaje kandi abahoze mu mitwe itandukanye nka Maimai, Nyatura n’abandi maze ibahuriza hamwe ari bo biswe Wazalendo. Kuri aba kandi haniyongeraho FDLR ifatwa nk’inkingi ya mwamba ku ruhande rwa Kinshasa, aba bakaba biyambazwa aho rukomeye kuko ngo ari bo barwanyi nyabo bashingiyeho mu gutsinda M23.

FARDC yakoze ku basirikare bayo badasanzwe ariko M23 ikomeje kubabera ibamba.
Umuhango wo gushyingura mu ruhame abasirikare ba FARDC baguye ku rugamba bahanganyemo na M23 wabereye i Goma.

Related posts

Perezida Paul Biya yongeye kugaragara mu ruhame

KALISA

Zambia: Hakainde Hichilema yatsinze Edgar Lungu mu matora y’umukuru w’igihugu

N. FLAVIEN

Umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777