Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Ubukungu

Umuhangamirimo Dr. Sina Gerard mu isura y’udushya duhora tumuhesha ibikombe.

Umuhangamirimo Dr. Sina Gerard wamamaye binyuze muri Entreprise Urwibutso ifite icyicaro kuri Nyirangarama, benshi bakaba banamuzi ku izina rya Nyirangarama mu karere ka Rulindo, akomeje guhabwa ibikombe bitandukanye abikesha imikorere myiza inoze ndetse no guhanga udushya kuko mu byo akora byose ngo aharanira ko buri gihe yaba afite akantu kadasanzwe (agashya).

Mu imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera, PSF mu ntara y’Amajyaruguru, ryaberaga muri Stade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze kuva tariki 16 Kanama 2024 kugera tariki 26 Kanama 2024, Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard yazanye ibicuruzwa byose bisanzwe biboneka kuri Nyirangarama, ibi bikaba ari ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, maze si ugukundwa abitabiriye imurikagurisha babigura nk’abasiganwa.

Mu dushya yazanye muri Stade Ubworoherane, Dr Sina Gerard yatunguye benshi azana ifarashi isanzwe imenyerewe mu bihugu bifite ubutayu kuko ari zo zifashishwa mu gutwara imizigo no guheka abantu. Iyi farashi ikaba yarakunzwe na benshi kuko kuyicaraho ukagenda nka metero 300 byari ibihumbi bitatu (3,000Frw), igiciro kitakanze benshi babyiganiye kuyiryaho umunyenga.

Si ifarashi gusa kandi kuko uyu muhangamirimo yazanye n’indogobe, izi nazo zikaba zimenyerewe mu bayahudi n’abandi basangiye imico, aho zifashishwa mu gukurura imizigo ahanini iba idashobora kwikorerwa ku mutwe kandi aho ijya bigoranye kuhageza imodoka. Izi nyamaswa uko ari ebyiri zikaba zarishimiwe na benshi mu bitabiriye iri murikagurisha bavuga ko batari bazi ko ziba mu Rwanda.

Ubwo hasozwaga iri murikagurisha, ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, batanze ibihembo ku bitabiriye kumurika ibikorwa byabo, maze ariko haba akarusho ku bahize abandi gutanga serivise nziza ndetse no kugaragaza udushya mu mikorere yabo ya buri munsi, Entreprise Urwibutso Sina Gerard, iza ku mwanya wa mbere, igenerwa igikombe.

Nizeyimana Eric wakiriye igikombe cyagenewe Entreprise Urwibutso mu izina rya Dr Sina Gerard, yavuze ko igikombe bakiriye cyabashimishije cyane, kuko ngo kuba hari hashize imyaka itanu batwaye ikindi gikombe nk’iki aha muri Stade Ubworoherane, kubera Covid-19 ibikorwa bihuza abantu benshi bikaba byarahagaze bituma batongera kumurika ibikorwa, aho bigarukiye mu ntara y’Amajyaruguru bakaba bahise batwara igikombe, icyerekana ko imikorere yabo igihagaze neza cyane.

Yavuze ko bo bahorana udushya kandi bikaba biri mu muco wabo, aho uyu mwaka bazanye Ice Cream irimo umwihariko ku buryo ikundwa n’ingeri zose, yemeza ko ibi byiza byose ari umusaruro w’Ishuri Fondation Sina Gerard ryigisha abana b’u Rwanda bakavamo ari bo baza gukora ibi byiza byose biboneka kuri Nyirangarama haba mu buhinzi, ubworozi ndetse n’inganda, ngo ubwo nabwo akaba ari ubudasa bwabo.

Bwana Eric avuga ko mu dushya twakunzwe cyane harimo ifarashi kuko ngo ubusanzwe abantu bari bazi ko ifarashi ari iyo mu mafirime cyangwa se bakayisoma muri Bibilya itwara Yesu. Kuba rero barayikuye i Rulindo bakayizana i Musanze, byongeye ibyishimo by’abitabiriye bituma ubwiza bw’imurikagurisha bwiyongera kuko iyi nyamaswa ubusanzwe atari buri wese uyigondera ahubwo igendwaho n’abasirimu ariko nabo bafite agatubutse.

Ir. Agronome Kwihangana Patrice nawe ni umukozi muri Enterprise Urwibutso Sina Gerard, avuga ko umuhangamirimo Dr Sina Gerard mu ntego ze harimo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi agamije guhora ahanga udushya kandi 100% dukorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ngo ari nayo mpamvu nawe ahora ahabwa ibikombe ahantu hose agejeje ibyo akora. Yemeza ko nk’uyu mwaka bafite agashya ka Ice Cream iryoshye y’abagabo, abana, abagore ndetse ngo n’urubyiruko ngo ikaba ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo umuntu wese uyiriyeho imuryohera.

Asoza ku mugaragaro iri murikagurisha, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye inzego z’umutekano, anashimira buri wese witabiriye kumurika ibikorwa bye. Yavuze ko imurikagurisha ritwereka ko buri gihe iyo dushyize hamwe byose bishoboka. Ati: “Turifiza ko umwaka utaha twagira Expo irenze iyi ku buryo abanyamahanga bazaza ari benshi kandi namwe mukarushaho kunoza ibyo mukora ku buryo mujya iyo mu mahanga”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ashyikiriza bwana Eric igikombe na Certificate byagenewe Entreprise Urwibutso Sina Gerard.
Abana nabo bidagaduye ku ifarashi karahava.
Indogobe ikurura imizigo iremereye cyane yatangaje benshi kubera ukuntu ari nto.
Guverineri Maurice ari mu bambere bagendeye kuri iyi farashi yahogoje abatari bacye.
Umuhangamirimo Dr Sina Gerard aganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi.

Related posts

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yashyizeho umutwe w’igisirikare wihariye.

N. FLAVIEN

ADEPR: Abo muri Komite ya Karuranga mu butabera; UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba.

N. FLAVIEN

DR Congo yamaganye iraswa rya Sukhoi-25 ivuga ko itazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777