Amizero
Amakuru mashya

Umubare w’abaguye barohamye mu kiyaga cya Kivu ukomeje kwiyongera.

Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamuka ku buryo ubu abamaze kumenyekana bagera ku bantu 78.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04/10/2024, byari byatangajwe ko imibiri y’abantu imaze ku boneka yahitanwe n’amazi ari 23.

Amakuru yanavugaga ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi bagera ku 300, usibye ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Perusi yari yabwiye itangazamakuru ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi 278.

Yanavuze ko umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka y’ubwato bwari buturutse ku cyambu cya Minova mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwerekeje i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ushobora kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje.

Yagize ati: “Ntabwo turamenya neza ishusho y’uko byagenze ngo iyi mpanuka ibe, ubwato bwibirindure mu kiyaga, ariko turizera ko ejo tuzaba twamaze kumenya amakuru yose yerekeye iyi mpanuka.

Iyi ni imwe mu mpanuka zahitanye abantu benshi ibayeho. Birakekwa ko kwikorera abantu barenze ubushobozi bw’ubu bwato no kutubahiriza amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi, ari byo byatumye bwibira.

Inzego z’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikunze kwihanangiriza abakora ubwikorezi bwo mu mazi kutarenza ibipimo by’ibilo byagenewe ubwato, ariko kugira ngo bizubahirizwe muri iki gihugu ntibikunda.

Akenshi abaturage bavuga ko ibi biterwa no kuba umutekano muke uri mu burasirazuba bw’iki gihugu, uri mu bituma bitubahirizwa ndetse kandi ngo uwo mutekano utuma abantu batanakoresha inzira zo ku butaka, bagahitamo kubyiganira mu mato.

Gusa, guverineri w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hanozwe uburyo bwo gusuzuma impamvu y’uyu mutekano muke utuma abantu biroha mu mazi bakajya kwica amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi.

Related posts

Gakenke: Basabwe kwirinda kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

“Biteye agahinda kuba wazagera imbere y’Imana ukabwirwa ko itigeze ikumenya”: Bishop Sam Mugisha.

N. FLAVIEN

DR Congo: Abayobozi bakuru ba AFC/M23 basabiwe igihano cy’urupfu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777