Ukraine iratakambira inshuti zayo ngo zohereze ibifaru bya rutura kandi bigezweho mu gihe imirwano irimbanyije mu Burasirazuba bw’Igihugu, aho Ingabo za Ukraine n’iz’Uburusiya zikomeje kurwanira mu Ntara zo mu Burasirazuba.
Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yahamagariye Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi guha abasilikare be intwaro n’ibifaru bya rutura kandi bigezweho kugirango bibongerere ingufu bagaruze Uturere Uburusiya bwafashe.
Ingabo za Ukraine zavuze ko Uburusiya bwibanze mu kwihimura mu gace ka Bakhmut y’Intara ya Donetsk, ariko ko ibitero byazo muri Avdiivka na Kupiansk byabaye impfabusa.
Guverineri w’Intara bituranye ya Luhansk, yavuze ko ingabo za Ukraine, zirimo kwisubiza Uturere twaho, “intambwe ku yindi”, ariko yungamo ko bitarimo kugerwaho “mu buryo bwihuse”.
Luhansk na Donetsk bigize Intara ya Donbas, ahari inganda za Ukraine, zimwe zafashwe mu 2014 n’abarwanyi bari bashyigikiwe n’Uburusiya.
Uburusiya bwatagaje ko Intara za Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia, zigize igice kimwe cy’ubutaka bwabwo, mu kwezi kwa cyenda, nyuma ya za kamarampaka zamaganywe na Ukraine, Amerika n’Uburayi. Nta Ntara n’imwe muri izo, Uburusiya bugenzura mu buryo busesuye. (Reuters, VOA)
