Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ukraine isaba inshuti zayo kuyongera izindi ntwaro za rutura kandi zigezweho.

Ukraine iratakambira inshuti zayo ngo zohereze ibifaru bya rutura kandi bigezweho mu gihe imirwano irimbanyije mu Burasirazuba bw’Igihugu, aho Ingabo za Ukraine n’iz’Uburusiya zikomeje kurwanira mu Ntara zo mu Burasirazuba.

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yahamagariye Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi guha abasilikare be intwaro n’ibifaru bya rutura kandi bigezweho kugirango bibongerere ingufu bagaruze Uturere Uburusiya bwafashe.

Ingabo za Ukraine zavuze ko Uburusiya bwibanze mu kwihimura mu gace ka Bakhmut y’Intara ya Donetsk, ariko ko ibitero byazo muri Avdiivka na Kupiansk byabaye impfabusa.

Guverineri w’Intara bituranye ya Luhansk, yavuze ko ingabo za Ukraine, zirimo kwisubiza Uturere twaho, “intambwe ku yindi”, ariko yungamo ko bitarimo kugerwaho “mu buryo bwihuse”.

Luhansk na Donetsk bigize Intara ya Donbas, ahari inganda za Ukraine, zimwe zafashwe mu 2014 n’abarwanyi bari bashyigikiwe n’Uburusiya.

Uburusiya bwatagaje ko Intara za Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia, zigize igice kimwe cy’ubutaka bwabwo, mu kwezi kwa cyenda, nyuma ya za kamarampaka zamaganywe na Ukraine, Amerika n’Uburayi. Nta Ntara n’imwe muri izo, Uburusiya bugenzura mu buryo busesuye. (Reuters, VOA)

Perezida wa Ukraine, bwana Volodymyr Zelenskiy yatakambiye inshuti ze kumwongera intwaro rutura kandi zigezweho.

Related posts

Imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba iyanga muri iyi minsi mikuru.

N. FLAVIEN

Umusirikare wa RDF agomba kugira ubuzima bwuzuye kugirango arinde Igihugu – Gen Nyakarundi

N. FLAVIEN

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777