Ni kenshi usanga dukoresha igitunguru gitukura mu gukaranga ibyo kurya, rimwe na rimwe tukagikoresha mu buryo bucyangiza aho kugikoresha neza ngo kitubere umuti, tukagikoresha muri salade ndetse ubundi abazi neza akamaro kacyo tukakirya ari kibisi n’ubwo gishobora gusharira cyangwa se gukarata mu kanwa.
Igitunguru gitukura (Oignon rouge/Red onion) ni umuti ukomeye cyane kuko gikize kuri:
. Vitamin C
. Vitamin B6, B9
. Calcium
. Sodium
. Vitamin A
Bikagiha ubuhangage mu kugirira akamaro umubiri wacu kuko izo vitamini zose zikenerwa kandi zikagira uruhare mu kubaka byinshi byiza mu mubiri.
Akamaro k’igitunguru gitukura ku buzima bwacu:
. Iyo urumwe n’uruyuki, gikate utsirite aho rwakurumye, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa
. Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri
. Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi
. Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi
. Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi
. Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate
. Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso
. Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit
. Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera
Igihe cyose ushaka kwivurisha igitunguru gitukura, bisaba kukirya (kugihekenya) uretse igihe warumwe n’uruyuki, ugikuba aho rwarumye kugirango hatabyimba bityo ukaba wivuye utarindiriye kujya kwa muganga n’ubwo bishoboka ko wakumva bibaye bibi ukaba wajyayo.
Kubirya ku buryo byakubera umuti ni ukubihekenya, kubitekana n’ibiryo, kubikoramo salade (aha urabikatakata ugakamuriraho indimu ugashyiramo n’akunyu gacye). Bya bindi byakaranzwe mu mavuta, burya biba byamaze kwangirika ku buryo biba biri aho nk’ibirungo gusa mu rwego rwo guhumuza ibiryo no gutuma biryoha.
Icyitonderwa:
Kuri bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara. Si byiza kubishyira mu mavuta wacaniriye, ahubwo jya ubikatira hejuru y’ibyo kurya ugiye kubiterura ku ziko, niho biba bifite umwimerere wabyo bigakora icyo byagenewe.
