Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Trending News Ubuzima

Uganda: Gen Elly Tumwine warashe isasu rya mbere mu rugamba rwa NRA yitabye Imana.

Gen Elly Tumwine umwe mubatangije urugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Uganda babukuye mu maboko y’umunyagitugu  Idi Amini Dada wari ku butegetsi, yapfuye nyuma y’igihe kitari gito arembejwe n’uburwayi bwa kanseri.

Gen Elly Tumwine yanabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda  akaba apfuye nyuma yuko mu minsi ishize byatangajwe ko arembye ndetse yajyanywe mu bitaro i Nairobi muri Kenya ngo abe ari ho avurirwa.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo SoftPower, byatangaje ko Gen Tumwine yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.Yaguye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi, aho yari amaze ibyumweru bibiri yivuriza kanseri.

Gen Tumwine ni umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize, cyane cyane ku butegetsi bwa NRM ya Perezida Yoweri Museveni.

Mu mwaka wa 1978 nibwo yavuye mu byo kwigisha maze ajya mu gisirikare cya Front for National Salvation (FRONASA), cyari kiyobowe na Yoweri Museveni, ngo bahangane n’ubutegetsi bwa Idi Amin.

Mu 1981 ubwo Museveni yajyaga mu ishyamba agashinga National Resistance Army (NRA), Elly Tumwine barajyanye.

Ubwo batangizaga urugamba rwa NRM bahereye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba ku wa 6 Gashyantare 1981, amakuru menshi avuga ko Tumwine ari we warashe isasu rya mbere, bitangiza urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986.

Kuri urwo rugamba, Tumwine yakomeretse mu isura ndetse ijisho rimwe rirapfa, ari nayo mpamvu yahoraga yambaye amadarubindi yijimye cyane.

NRA igeze ku butegetsi mu 1986, Tumwine yabaye umugaba wa mbere w’ingabo za Uganda, ndetse yari umwe mu bahagarariye ingabo mu nteko ishinga amategeko kugeza mu mwaka ushize, ibyo bikamugira umudepite wamazemo igihe kirekire kurusha abandi.

General Elly Tumwine yitabye Imana muri Kenya.

Related posts

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yahawe umuyobozi mushya.

Muntu Clarisse

Igerageza rya Jenoside muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri ryatumye abatutsi benshi bameneshwa.

N. FLAVIEN

Uganda: Amafaranga yo kwivuza COVID-19 arabona umugabo agasiba undi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777