Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ubwato bukekwaho gutwara intwaro za Israel bwangiwe guhagarara ku cyambu cya Namibia.

Igihugu cya Namibia giherereye muri Africa y’Amajyepfo cyaketse ko ubwato butwaye ibikoresho bya gisirikare bigiye muri Israel gukoreshwa mu ntambara ya Gaza maze kibubuza guhagarara ku mwaro (inkombe) wacyo.

Yvonne Dausab, Minisitiri w’ubutabera wa Namibia, yabwiye itangazamakuru rya Leta yaho ko ubwo bwato bwangiwe guhagarara kuko bwari “butwaye ibintu biturika bishyiriwe igisirikare cya Israel”.

Ubu bwato bwitwa MV Kathrin bwari buvuye muri Vietnam, bwasabye uruhushya rwo guhagarara ku cyambu cya Walvis Bay mbere yo gukomeza bwerekeza mu majyaruguru, mu nzira bikekwa ko igana mu nyanja ya Mediterane bwinjiriye mu muhora wa Gibraltar.

Imiryango iharanira uburenganzira yari yaburiye Namibia ko ishobora kwisanga yahonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe yakwemerera buriya bwato guhagarara muri iki gihugu.

Ntabwo bizwi neza impamvu buriya bwato bwashakaga guhagarara, ariko amato ari ku rugendo rurerure akunda guhagarara ngo afate ibikenewe, aruhuke, akuremo cyangwa ashyiremo imizigo.

Mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) umwaka ushize, Afurika y’Epfo, umuturanyi akaba n’inshuti ya Namibia, yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice, ICJ) irega Israel ko irimo gukora Jenoside muri Gaza. Israel yavuze ko ibi birego bya Afurika y’Epfo “nta shingiro bifite”.

Intambara ya Israel muri Gaza ivuga ko yagiyeyo kurandura umutwe wa Hamas nyuma y’ibitero byayo muri Israel mu kwezi kwa 10 (Ukwakira) umwaka ushize irakomeje. Abantu barenga ibihumbi 40 (40,430) bamaze kwicwa nk’uko Hamas ibivuga. (BBC)

Related posts

Nigeria: Indege ya gisirikare yahanuwe n’amabandi.

N. FLAVIEN

Tshisekedi yashimiye Ibihugu by’inshuti bikomeje gupfusha ingabo zitangira DR Congo.

N. FLAVIEN

Visi Meya w’Akarere ka Rwamagana wari ufunganwe n’umukire Dubai yahagaritswe ku mirimo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777