Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubuzima

Ubuzima bwa Musenyeri Nzakamwita nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Nzakamwita Sylverien usoje imirimo yo kuyobora Diyosezi ya Byumba, yavuze ko nyuma yo kweremerwa kujya mu kiruhuko ry’izabukuru ubuzima bwe azabukomereza mu Iseminari yo ku Rwesero, aho azajya afatanya n’ubuyobozi bw’iri shuri mu kurera abanyeshuri bahiga.

Muri Gashyantare 2022 nibwo Kiliziya Gatolika yatangaje ko Musenyeri Nzakamwita Sylverien yasimbuwe ku mwanya w’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba na Papias Musengamana, kuko uyu musaza w’imyaka 79 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’igihe cyari gishize Musenyeri Nzakamwita asabye Papa Francis kumwemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cyane ko imyaka ibigena yari amaze kuyuzuza.

Mu kiganiro Musenyeri Nzakamwita yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko bamubaza aho ashaka kujya kuba mu kiruhuko cy’izabukuru yahisemo mu Iseminari yo ku Rwesero.

Ati: “Bambaza aho nkwiriye kuruhukira bakanyubakira ‘apartment’ nahisemo mu iseminari. Mu iseminari ni urugo rwacu turereramo abazaba Abapadiri. Nubwo bose bataba abapadiri ariko n’abatabaye abapadiri baba abayobozi beza, baba abantu barezwe neza kandi byaragaragaye ko abavuye mu Iseminari hirya no hino usanga harimo abayobozi koko beza kandi n’ababyeyi beza bubatse ingo zabo neza, barera abana babo neza”.

Yakomeje avuga ko mu Iseminari ya Rwesero azafatanya n’abayobozi bayo mu guha uburere abana bahiga.

Ati: “Ubwo rero ngiye ku Rwesero ngiye kuba sekuru, ubwo ngiye kurera abana n’abuzukuru nzajya mfatanya n’abayobozi b’iseminari kwitari kuri urwo rubyiruko tubatoza kugira neza no kwiyubaka kugira ngo bazavemo abana b’ingirakamaro n’abantu bazashingwa imirimo y’iki gihugu tukabona n’abapadiri beza bo gukomeza gufasha abakirisitu mu rugendo rugana impano”.

Iri shuri Musenyeri Nzakamwita agiye kubamo mu gihe cye cy’izabukuru ni naryo yizemo mu mashuri abanza, rimubera intangiriro y’ubumenyi bwamuganishije ku kuba Umusaserodoti na Musenyeri.

Musenyeri Nzakamwita agiye mu kiruhuko cy’izabukuru asanga abandi bahoze bayoboye Diyosezi zitandukanye mu Rwanda barimo Mgr Rubwejanga Frederick wa Kibungo, Mgr Ntihinyurwa Thadée wa Kigali, Mgr Alexis Habiyambere wa Nyundo , Mgr Anastase Mutabazi wa Kabgayi na Mgr Kizito Bahujimihigo wa Kibungo.

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda aherutse kubwira IGIHE ko Kiliziya Gatolika ifite urwibutso rukomeye ku bikorwa Musenyeri Nzakamwita yakoze.

Yavuze ko mu butumwa bwe yibanze ku kubanisha Abanyarwanda cyane ko yagizwe Umwepiskopi mu bakirisitu bari bafite ibikomere bakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Musenyeri Nzakamwita ni umwepiskopi wagiyeho mu gihe cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakoze umurimo ukomeye w’ubutumwa mu guhuza abantu, ubumwe bw’abantu n’ubwiyunge. Ni ikintu yaharaniye cyane dore ko yabanje gushingwa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ari wo muyoboro wigisha iyogezabutumwa ry’ubumwe n’ubwiyunge”.

Yavuze ko ikindi azibukirwaho ariko yagize uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa rigamije guhuza imiryango.

Ati: “Icya kabiri ni umuryango, ni umuntu witangiye iyogezabutumwa ry’umuryango, guhuza imiryango mu cyo bita ’ihuriro ry’ingo’, bakajya inama, bagafashanya, mu bibazo binyuranye bigize umuryango, haba mu kwiteza imbere, gukemura amakimbirane, uburere bw’abana, ya miryango ifite uko imeze, abibana, abapfakazi, abana b’imfubyi birera, abakobwa babyariye iwabo, agenda abashyira mu byiciro, ni ubutumwa bukomeye yakoze”.

“Urubyiruko ni ubutumwa yitangiye cyane mu cyitwa ihuriro ry’urubyiruko, ryabagaho ku rwego rwa Paruwasi, diyosezi, ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga yagiye aherekeza urubyiruko byagiye birufasha gukura mu kwemera, mu buvandimwe kandi no mu kujijukirwa iby’ukwemera n’ivanjiri.”

NZAKAMWITA Siliviliyani ni muntu ki ?

Musenyeri Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943, avukira mu yahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Nyagatare. Kuva mu 1952 kugeza 1957 yize amashuri abanza i Kabare, Rushaki na Rwaza, akomereza mu Iseminari nto ya Rwesero.

Mu mwaka wa 1965, yinjiye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa Ubupadiri tariki 11 Nyakanga 1971 muri Paruwasi ya Rushaki. Imirimo y’Ubupadiri yayitangiriye muri Diyosezi ya Ruhengeri akorera kuri Paruwasi Katedarali, aho yamaze imyaka itanu ahava ajya kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja muri iyo Diyoseze ya Ruhengeri

Mu 1989 yagiye kongera ubumenyi i Lumen Vitae mu Bubiligi agaruka mu 1991 ajya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Rutongo kugeza tariki 25 Werurwe 1996, ubwo yatorerwaga kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 2 Nyakanga 1996.

Musenyeri Nzakamwita kandi ni umwe mu bantu bagizwe Abarinzi b’Igihango kubera uruhare yagize mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musenyeri Nzakamwita Sylverien/Photo Igihe

Inkuru ya Igihe

Related posts

Afrobasket zone 5: Kenya itsinze Misiri yegukana igikombe

N. FLAVIEN

Kigali: Perezida Kagame n’ Umuyobozi wa FIFA bafunguye ku mugaragaro Stade yitiriwe Pelé.

N. FLAVIEN

Guinea Conakry: Perezida Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare kabuhariwe [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777