Abakozi, ababyeyi ndetse n’abayobozi ba Sonrise School bemeza ko iri shuri (Nursery, Primary & High School) ubu rihagaze neza cyane kurusha ibindi bihe byose kuva ryashingwa mu mwaka wa 2001, kuko ngo ubu ryibeshejeho nta nkunga iyo ari yo yose ndetse abana bakaba barahawe ikinyabupfura ntagereranywa gituma batsinda kugeza no mu bizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye ku rugero rwa 100%.
Kuba bishimira urwego bariho ngo ni uko na Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo kwigira tukareka gutega amaboko ku bandi, ibintu usanga bidindiza iterambere ry’Igihugu kuko bidatanga amahirwe yo kwitoza gukora. Kuri ubu bubatse umwana ufite uburere, uhaze kandi wishimye ibituma yiga nta kwibaza ngo “yebaba biragenda bite”.
Byamukama Isaac uyobora Sonrise School, yishimira cyane aho iri shuri rigeze akavuga ko bitapfuye kwizana kuko ngo byabasabye imbaraga nyinshi ndetse no kugira ibyo bigomwa, rimwe na rimwe ngo bikaba byaragiye bibateranya na rubanda yemwe ngo hakaba hari n’ababifashe nko gusenyuka kwa Sonrise.
Yagize ati: “Iri shuri ritangira ryari ishuri rigiyeho rigamije gufasha abana bafite ibibazo kuko u Rwanda rwari ruvuye mu bihe bikomeye nka Jenoside yakorewe abatutsi, impunzi zahungukaga n’ibindi. Icyo gihe rero Emeritus Bishop Rucyahana wayoboraha EAR Shyira Diocese ku bufatanye na Leta yacu bakoze ibishoboka abana babona abaterankunga ku buryo umwana yazaga asanga kimwe cyose, we agasabwa kwiga ashyizeho umwete gusa”.
Akomeza agira ati: “Urumva ibyo bihe ntabwo byari gukomeza, hari igihe byageze birahagarara bisaba ko uwahekwaga yigenza. Byaragoranye cyane haba mu bakozi, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri kuko bumvaga ko ishuri rihirimye nyamara ahubwo hari hatangiye ubuzima bushya buganisha ku kugira ikigo cy’ubukombe. Ntakubeshye rero ubu duhagaze neza kurusha ibindi bihe byose Sonrise yabayeho kuko urebye amikoro, ukareba imitsindire n’ibindi twe dusanga nta kindi gihe twigeze tubaho nk’uko tubayeho”.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru wacu bishimira uburyo ishuri rya Sonrise ryakoze ibishoboka byose kugirango umunyeshuri agire uburere bwiza kandi bikajyana no kugira amanota meza atari mu ishuri gusa ahubwo no mu bizamini bya Leta ibi bikaba biterwa n’uko umunyeshuri wese yitabwaho mu buryo bw’umwihariko.
Bitewe n’urwego ruhanitse rw’uburezi butangirwa muri Sonrise School, hari ishuri ryitwa ‘Olfa College’ ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bafitanye imikoranire aho buri mwaka rifata abana ba mbere bagahabwa imyanya muri Amerika bakahakomereza amasomo nta kintu na kimwe umubyeyi atanze kuva ku itike y’indege na Viza kuko byose biba byishyuwe.
‘Sonrise School’ yashinzwe mu myaka ya za 2001 itangirana amashuri y’inshuke n’abanza ifite inshingano zo kwita ku bana bari bafite ibibazo. Muri 2005 nibwo yatangije amashuri yisumbuye bituma igira amashuri y’inshuke (Nursery), amashuri abanza (Primary), icyiciro rusange (O’ Level) ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A’ Level) mu mashami y’ubumenyi (Sciences): MCB (Mathematics, Chemistry & Biology), PCB (Physics, Chemistry & Biology), MCE (Mathematics, Computer & Economics), MPC (Mathematics, Physics & Computer), MEG (Mathematics, Economics & Geography), MPG (Mathematics, Physics & Geography), PCM (Physics, Chemistry & Mathematics) na HGL (History, Geography & Literature).
Iri shuri ryamaze kwandika amateka mu Rwanda, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure, rifite abana biga bataha ndetse n’abanyeshuri biga baba mu kigo (Boarding section) ku bahungu n’abakobwa. Bigisha mu buryo bugezweho bufasha umwana kumva neza ibyo yiga bifashishije Laboratwari (Laboratories) zigezweho ndetse n’ibyumba by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe.
Mu rwego rwo kwigira kandi, umwana wiga muri Sonrise arya neza arya neza ku buryo ahaga kuko bafite inka zibakamirwa maze buri munsi bakanywa amata ku buryo bahora batemba itoto. Iri shuri ricungwa n’Itorero Angilikani, EAR Diyoseze ya Shyira. Ryubatse mu mujyi wa Musanze, ku muhanda mpuzamahanga Musanze-Cyanika, mu kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.






