Urukiko rwa gisirikare ruri i Mwene-Ditu, mu ntara ya Lomami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha, uzwi ku izina rya Méchant-Méchant, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abashinwa babiri no kugerageza kurasa undi akamuhusha.
Bivugwa ko uyu mupolisi yarashe abashinwa bakoraga imirimo yo kubaka umuhanda wa RN1, uzaba umwe mu miremire mu gihugu, ndetse n’imihanda ya Centrale na Mobutu iherereye i Mwene-Ditu. Mutombo Kanyemesha yari ashinzwe kurinda umutekano w’aba bakozi bari muri iki gikorwa.
Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwica yabigambiriye, rumuhanisha igihano cy’urupfu. Urubanza rwe rwabereye mu ruhame ku biro by’Umujyi wa Mwene-Ditu.
Uyu mupolisi yemeye ko yishe abashinwa babiri, asaba imbabazi ariko avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwihorera, bitewe n’uko ngo bamuciriye mu maso igihe yabasabaga amafaranga y’agahimbazamusyi ndetse n’uruhushya rwo kujya mu kiruhuko cya Noheli n’Ubunani, bakabyanga.
Nyuma yo gukora icyaha ku wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2025, yahise yihisha, ariko tariki 09 Mutarama 2025 afatirwa ahitwa Mipinga muri Komini ya Mwene-Ditu. Nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu, yahise ajyanwa muri gereza ya Mbuji-Mayi kugirango ategereze ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano kiri gushyirwa mu bikorwa ku bwinshi ku ngoma ya Mutamba uyobora ubutabera.