Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Ubushakashatsi Ubuzima

Uburyo bwiza wakoresha amenyo yawe agahinduka urwererane.

Mu kanwa h’umuntu ni hamwe mu hagaragaza ubwiza bwe, bikaba akarusho iyo hateretsemo amenyo y’urwererane dore ko hari n’abatakaza akayabo mu gushakisha icyayacyesha nyamara bakajya kure batazi ko umunyu wa “Bicarbonate” uboneka byoroshye, ukaba uyacyesha ndetse ukanarwanya ifumbi yo mu menyo, kunuka mu kanwa n’ibindi binyuranye.

Nubwo benshi bazi ko Bicarbonate ikoreshwa mu gukemura ibi bibazo ariko, ni bacye bazi uburyo bwiza ikoreshwamo, ari nayo mpamvu muri iyi nkuru tubagezaho uburyo bwo gukoresha bicarbonate mu gucyesha amenyo, intambwe ku yindi.

Intambwe ya mbere:

Vanga bicarbonate n’amazi cyangwa umutobe w’indimu cyangwa vinegre. Gusa icyiza cyane ni umutobe w’indimu. Ufata agace k’akayiko gato ka bicarbonate ugatonyangirizaho kimwe mu byo twavuze, ku buryo biba igipondo. Icyo gipondo nicyo ushyira ku buroso ukoza amenyo gusa hari ukundi wagikoresha

Niba ufite ibyihomye ku menyo bikunze kuza aho iryinyo rihurira n’ishinya, homaho icyo gipondo bimareho iminota ibiri. Niba amenyo yarangiritse bikabije ushobora gutosa uburoso ukabukoza muri bicarbonate utiriwe uyivanga na biriya twavuze. Gusa kuri bamwe bishobora kubatera kumeneka umutwe no kuva bari koza amenyo ariko uko umenyera bigenda bishira

Intambwe ya kabiri:

Ibi birangiye hakurikiraho koza amenyo. Uyoza nkuko usanzwe ubigenza gusa ukayoza byibuze iminota ibiri kandi wibanda cyane ahari ikibazo kurenza ahandi. Niba hari aho wari wayihomye uyikuzeho uburoso cyangwa urutoki gusa use n’ukuba kuko n’isafuriya yashiririye ntuyoza nk’ikiri nshyashya. Mu koza amenyo ni byiza guhera hasi ujya hejuru kandi ntukoreshe imbaraga cyane ndetse n’uburoso bube ari buzima

Intambwe ya gatatu:

Nyuma yo koza wiyunyuguze n’amazi meza. Byaba akarusho ufite hydrogen peroxide ( H2O2) ukayijundika umunota umwe ubundi ukayijuguta mu kanwa ugacira. Cyangwa undi muti wose wo kunyuguza mu kanwa nka Rexedine, Hextril, Sonatec, Listerine n’indi ku mazina atandukanye.

Intambwe ya kane:

Ibi ubikora ugenda usimbuka umunsi. Ku munsi ukurikira ukoresha umuti w’amenyo usanzwe ukoresha nawo ukareba niba ufite ibipimo byiza (hejuru ya 1400ppm). Nyuma y’ibyumweru bibiri noneho uzajya usimbuka iminsi ibiri, ni ukuvuga ko uzajya uyikoresha kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Ni ukuvuga inshuro 7 mu byumweru 3.

Icyitonderwa:

Mbere yo gukoresha bicarbonate mu gukesha amenyo, banza umenye neza niba udafite iryinyo ryacukutse, ryacitse se cyangwa se ridafite agahu korohereye cyane kuko bicarbonate ari umunyu yakongerera uburwayi buramutse buhari nk’uko tubikesha urubuga umutihealth.

Gukoresha “Bicarbonate” bizagufasha kugira amenyo y’urwererane.

Related posts

Abantu 114 muri Congo Kinshasa bamaze kwandura Icyorezo cyiswe ‘Monkeypox’.

N. FLAVIEN

Nigeria: Umuhanuzi n’umuvugabutumwa TB Joshua yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame yitabiriye isozwa rya BAL, Zamalek yegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere (Amafoto)

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777