Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News

U Rwanda ruzakomeza gukorana na Guinée hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Guinée, Mamady Doumbouya watorewe kuyobora iki gihugu cyo mu Burengeruba bwa Afurika, agize amajwi 86,7%, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Guinée hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi.

Ku wa 5 Mutarama 2025, Urukiko rw’Ikirenga muri Guinée rwemeje ibyavuye mu matora bigaragaza ko Perezida Mamady Doumbouya wari umuyobozi w’inzibacyuho yatsinze amatora agize amajwi 86,7%.

Amatora yo muri Guinée yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025. Yero Baldé wabaye uwa kabiri n’amajwi 6,59%.

Perezida Mamady Doumbouya azayobora Guinée muri manda y’imyaka irindwi.

Abinyujije kuri X, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Guinée hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi.

Ati “Tuzakomeza guteza imbere umubano w’impande zombi ukomeye tunakorane bya hafi mu guteza imbere iby’ingenzi duhuriyeho n’iterambere ry’ibihugu byacu.”

Doumbouya yafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’Etat ya gisirikare yakuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021.

Ku wa 4 Mutarama 2026, Perezida Doumbouya yavugiye kuri Televiziyo ko Guinée yinjiye mu bihe bishya birangwa n’ubumwe bw’abenegihugu.

Ati “Uyu munsi twinjiye mu bihe bitarimo uwatsinze n’uwatsinzwe. Ubu hariho Guinée imwe idanandukanywa kandi yunze ubumwe.”

Yasabye abaturage kubaka Guinée irimo amahoro n’ubutabera, abaturage basangiye byose kandi yigenga mu bya politiki n’ubukungu.

Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry urahamye. Ushimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi, no gufatanya mu nzego zitandukanye.

Nko muri Gicurasi 2025, Brigadier Général Mamady Doumbouya uyobora Guinée-Conakry yari mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu.

Muri Mutarama 2024 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.

Perezida Paul Kagame ku wa 11 Ugushyingo 2025 yasuye Guinée mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Muri Gicurasi 2024 Perezida Kagame kandi yagiriye uruzinduko muri Guinée-Conakry, abakuru b’ibihugu bagirana ikiganiro ku bufatanye bw’u Rwanda na Guinée, mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.

Muri Gicurasi 2025 Perezida Kagame yakiriye Doumbouya baganira ku ngingo zitandukanye
Mu Ugushyingo 2025 Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Doumbouya muri Guinée

Related posts

AFC/M23 yanze ububasha bwa Perezida Tshisekedi ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma

NDAYISHIMIYE Libos

Lycée de Ruhango ‘Ikirezi’ yemeza ko umuhanda bakora ari ikimenyetso cy’ubumenyingiro no kwishakamo ibisubizo.

N. FLAVIEN

DRC-Rwanda: Wazalendo na FDLR bigaragambije bagera kuri Petite Barriere bashaka kwinjira mu Rwanda [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777