Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

U Rwanda ruvuga ko rutazihanganira kubogama kwa MONUSCO na SADC bashyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha akanama k’umutekano ka LONI ko ihangayikishijwe n’ibikorwa bikorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu burasirazuba bw’igihugu, ikavuga ko kandi ihangayikishijwe no kubogama kwa MONUSCO na SADC bahengamira ku ruhande rwa FARDC bagashyigikira imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ngo no gukuraho ubutegetsi nk’uko babyigambye.

Ibaruwa u Rwanda rwagejeje kuri LONI muri iki cyumweru, igaragaza ko rutewe impungenge n’ibyavuzwe na Jean Pierre Lacroix, ko LONI ishobora gufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Congo. U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa kandi zibanda ku kurwanya umutwe wa M23 gusa aho guhashya indi mitwe yose irenga 260 yitwaje intwaro nk’uko biri muri gahunda yabazanye.

Mu kiganiro umunyamakuru wa BBC yagiranye n’Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukularinda, yavuzeko biteye isoni kubona ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’u Rwanda rubereye umunyamuryango zemera kwifatanya n’ihuriro ririmo imitwe y’ierabwoba nka FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, kuri ibyo hakiyongeraho ingabo za SADC zirimo abaje bigamba ko baje kwirukana icyitwa umututsi wese ku butaka bwa DR Congo akajya iwabo mu Rwanda.

Alain Mukuralinda yavuze ko kuba M23 irwana ndetse igafata ibice byinshi bya Congo Kinshasa biterwa nuko ifite impamvu ifatika ndetse bakaba barwanira iwabo aho yavuzeko abarwana batyo barwanira gupfa no gukira aho nta yandi mahitamo baba bafite bityo ngo bakaba nta mpamvu yo gukomeza kumva ko ari u Rwanda. Yavuze ko Congo Kinshasa ifite uburenganzira bwo guhamagara abayifasha ishaka ko ariko gushaka guhungabanya umutekano warwo ari icyitonderwa.

Intambara hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya DR Congo yongeye kubura mu mpera za 2021 nyuma yuko Leta ya Kinshasa inaniwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yumvikanye n’uyu mutwe. Kuva icyo gihe, M23 yatangiriye mu bice bya Tshanzu na Runyoni imaze kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, kuri ubu bakaba bari mu nkengero z’umujyi wa Goma wafungiwe inzira zose zinjiramo n’izisohoka uretse amazi n’ikirere gusa cyangwa se kwitabaza inzira yo mu Rwanda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bikoresho n’abasirikare, ibintu u Rwanda rwakomeje kwamaganira kure rugaragaza ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DR Congo kireba abanyekongo ubwabo. Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo rushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gucumbikira umutwe wa FDLR ushaka gutera u Rwanda ndetse Perezida Tshisekedi akaba aherutse gutangaza ko azakuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Related posts

Musanze: Umurambo w’uruhinja wasanzwe mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Abandi basirikare b’u Burundi boherejwe mu Burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

General muri FARDC wagaragaye i Kibumba aganira na M23 yirukanwe azira amakosa akomeye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777