Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

U Rwanda rugiye kwakira isiganwa mpuzamahanga rya Ironman Triathlon

U Rwanda ruritegura kwakira isiganwa mpuzamahanga rya Ironman 70.3, riba rigizwe n’amarushanwa y’ibihe birebire birimo koga, gutwara igare no kwiruka. Ni ku nshuro ya kane iri siganwa rigiye kuba, ariko ni ubwa mbere rizabera muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Iri siganwa riteganyijwe ku itariki ya 14 Kanama umwaka utaha, rikaba ryaraherukaga kubera mu bihugu nka Maroc, Misiri na Afurika y’Epfo.

Ironman 70.3 izwi kandi nka “Half Ironman” ni uko igizwe n’intera ya kilometero 113 (bingana na 70.3 miles), aho abaryitabira bapimwa imbaraga n’ubushobozi bwabo bwo kwihangana mu rugendo rugizwe no koga 1.9km, gutwara igare 90km no kwiruka 21.1km.

Isiganwa rizabera mu karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, rikorwa ku bufatanye bw’ikigo Global Events, Minisiteri ya Siporo na RDB.

Abakinnyi bazatangira barushanwa mu koga intera ya 1.9km mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, bakurikizeho urugendo rw’igare rwa kilometero 90 ruzanyura i Gisenyi rugana ku musozi wa Karisimbi hafi ya pariki y’igihugu y’Ibirunga. Bazasoza biruka 21.1km mu byiciro byinshi bikikije inkombe z’ikiyaga cya Kivu ku musozi wa Rubona.

Iyandikwa ry’iri rushanwa ryatangiye muri Gashyantare, kandi kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bagera kuri 200, nk’uko abashinzwe irushanwa babitangaza.

Michel Umurame, Umuyobozi w’irushanwa rya Ironman 70.3 aganira na Rwanda today dukesha iyi nkuru yagize ati: “Dushingiye ku mibare y’abitabiriye mu bihugu byabanje kwakira iri rushanwa, twari twiteze ko abiyandikisha barenga 1500. Ariko kuko iri ari rishya ku banyarwanda, turacyarimenyekanisha kandi twizeye ko abazaritabarira baziyongera.”

Irushanwa rifunguye ku bantu bose aho ushobora kwiyandikisha ku giti cyawe cyangwa ugakorana n’abandi babiri mu itsinda, buri wese agasiganwa mu gice runaka cy’irushanwa.

Iri rushanwa rizwi ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo rikurura abantu benshi barirushanwa ndetse n’abaje kurikurikirana, ritanga amahirwe ku rwego rw’imikino mu Rwanda n’akarere, ndetse no ku bacuruza serivisi zijyanye n’ubukerarugendo, ubucumbitsi n’imyidagaduro, nk’uko Umurame yabisobanuye.

Umurame yakomeje agira ati: “Abamaze kwemeza ko bazitabira baturuka mu bihugu birenga 20. Aba ni abakinnyi batandukanye kuko banafata umwanya wo kuba ba mukerarugendo. Akenshi ntibaza bonyine, baza mu matsinda cyangwa n’imiryango, ibyo bikaba ari amahirwe akomeye ku rwego rw’ubukerarugendo.”

Irushanwa rizabera mu Rwanda rizatanga imyanya 30 yo kujya mu marushanwa ya nyuma ya Ironman 70.3 World Championship azabera i Lahti muri Finland, ku matariki ya 26-27 Kanama umwaka utaha.

Related posts

Perezida Kagame yakuye bwana Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu.

N. FLAVIEN

Polisi y’u Rwanda yasubije uwayisabye kumufunga.

KALISA

Gakenke: Imbabura zirondereza ibicanwa zitangwa na APEFA, igisubizo ku baturage b’amikoro macye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777