Abasirikare b’u Burundi barenga 1000 barwaniraga mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baburiwe irengero mu ntangiriro z’ukwezi gushize.
Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Ukuboza 2025, muri ibi bice birimo Luvungi, Sange, Luberizi na Kiliba habereye imirwano ikomeye yahanganishije abarwanyi b’umutwe wa M23 n’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Uru rugamba rwatangiye u Burundi bufite ingabo zigera ku bihumbi 20 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Zahatakarije abasirikare benshi barimo abapfuye n’abafashwe mpiri, abakomeretse bihutishirizwa mu mavuriro arimo ibitaro bya gisirikare bya Kamenge, Tanganyika Care Polyclinic n’ibya Kira.
M23 yemeza ko hari abasirikare benshi b’u Burundi yafatiye mu rugamba rwo mu kibaya cya Rusizi kandi ko izakomeza kubahiriza uburenganzira bwabo mu gihe bakiri mu maboko yayo, inagaragaza ko izabafasha gutaha.
Nubwo M23 itatangaje umubare w’abasirikare b’u Burundi yafashe, amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko babarirwa mu magana.
Ku wa 4 Mutarama 2026, umuryango FOCODE uharanira uburenganzira bw’Abarundi, by’umwihariko ababuriwe irengero, watangaje ko abasirikare b’u Burundi barenga 1000 baburiye mu kibaya cya Rusizi, bikaba bitazwi niba bakiriho, barafashwe mpiri cyangwa baratorotse.
Wagize uti “Nyuma y’intambara iheruka muri Congo, abasirikare bari muri Kamanyola-Lubarika-Luvungi…(mu kibaya cya Rusizi) baremeza ko abasirikare barenga 1000 igisirikare kitazi iyo bari. Ntibazi ko ari abasize ubuzima ku rugamba, ntibazi ko ari abatorotse, ntibazi ko ari abafashwe cyangwa baba bakiri kuzerera mu mashyamba.”
Indi soko y’amakuru yizewe mu Burundi yemeza ko abasirikare b’iki gihugu baburiye mu kibaya cya Rusizi ari 1794. Yo yemeza ko bose batorotse igisirikare kandi ko aho bahungiye hatazwi.



