Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

“Turashima cyane M23 yadukijije Maj. Gavana wari warigize nk’akamana”: Abaturage ba Nyabanira.

Mu muhango wo gushyingura Majoro Nshimiyimana Cassien alias Gavana n’abandi barwanyi be baherutse kwicwa n’Intare za Sarambwe, abaturage batuye mu gace ka Nyabanira bavuze ko barutse umuzigo bari bamaranye imyaka isaga 19, ngo bakaba bashima M23 yawubakijije kuko ngo bari barabuze ayo bacira n’ayo bamira Gavana akiri mu gace kabo.

Uyu muhango wo gushyingura abarwanyi 9 barimo na Maj. Gavana, wabaye ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, wayobowe n’Umuryango utabara imbabare ku Isi (Croix Rouge) ukorera muri ako gace.

Aba barwanyi 9 bo mu mutwe wihariye w’inyeshyamba za RUD Urunana bazwi nka CRAP, baherutse kwicanwa n’Umuyobozi wabo, Maj. Nshimiyimana Cassien wamenyekanye ku izina rya Gavana, ubwo bicwaga n’abakomando ba M23 muri Operasiyo (Operation) karundura yatunguye benshi.

Rwandatribune yatangaje ko abarwanyi icyenda bashyinguwe na Croix Rouge barimo Maj. Gavana n’uwari umwungirije mu mutwe wa CRAP wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant, aba Sergeant bane, abandi bakaba ari abasirikare bato ku rwego rwa Soldat.

Umwe mu baturage bavuga rikijyana utuye mu gace ka Nyabanira utakunze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abaturage bashimye igikorwa cy’ubutwari cyakozwe na M23 cyo kubakiza Maj. Nshimiyimana Cassien Gavana, bari bamaranye imyaka 19 ari we ugenzura ako gace yica agakiza.

Yagize ati: “M23 batubereye abacunguzi, aba barwanyi mureba bamaze imyaka igera kuri 19 muri aka gace nta buyobozi bw’inzego z’ibanze bwahageraga, yaba ingabo za Leta ndetse n’igipolisi, mbese Gavana uwo yari byose kuko yari yarigize nk’akamana hano”.

Uyu muturage avuga ko byibuze hegitari ibihumbi umunani zakorerwagamo ibikorwa by’ishoramari n’umutwe wa RUD Urunana, ngo kuri ubu bakaba bizera ko M23 yamaze kuhakura mu menyo ya rubamba ndetse ngo bakaba bagiye kubaho mu buzima bw’umutuzo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 16 Ukoboza 2022, ni bwo abakomando ba M23 bazwi nka ‘Les Lions de Sarambwe’ bameneye rwagati mu birindiro bya CRAP biri ahitwa Nyabanira muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru bahitana Maj.Nshimiyimana Cassien wamenyekanye nka Gavana, ajyana n’abandi umunani mu basirikare be harimo n’uwari umwungirije.

Aba barwanyi bashyinguwe na Croix Rouge bari mu mutwe wihariye wa RUD Urunana uzwi nka CRAP/Photo Internet.
Abarwanyi 9 ba RUD Urunana baherutse kwicwa n’Intare za Sarambwe bashyinguwe na Croix Rouge ikorera mu bice birimo na Nyabanira/Photo Internet.

Related posts

M23 na FARDC bahuriye i Kibumba baganira ku bibazo bikomeje gutuma barwana umuhenerezo.

N. FLAVIEN

Ibisobanuro by’izina Hubert, umuhungu w’ubuntu n’urugwiro.

N. FLAVIEN

Umutwe wa M23 wafashe imipaka ya Masisi na Rutshuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777