Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Sukhoi-25 za FARDC zongeye gusuka umuriro ku birindiro bya M23.

Nyuma y’iminsi yari ishize FARDC yifashisha kajugujugu mu kurasa kuri M23, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC cyongeye kugaba ibitero by’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ku birindiro bya M23 mu gace ka Nyundo.

Ibi bisasu biremereye FARDC yabisutse kuri M23 mu duce yemeje ko yigaruriye muri Teritwari ya Nyiragongo, Lokarite ya Kanyarucinya na Kanyamahoro muri Kilometero 15 winjira mu Mujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu kuva mu gitondo indege zasutse ibisasu ku musozi wa Nyundo zigamije gukumira umutwe wa M23 kutinjira mu Mujyi wa Goma, indege za Sukhoi-25 zikaba ari zo zifashishijwe muri iyi mirwano.

Umwe mu baturage batuye hafi ya Nyundo yabwiye Rwandatribune ko ibisasu bimaze guterwa muri kariya gace birenga mirongo itanu, gusa ngo nta muntu n’umwe birica cyangwa se ngo bikomeretse.

Hari amakuru yavuzwe ko ingabo zoherejwe kurinda agace ka Kanyamahoro zataye ibirindiro zigahungira mu bice bya Mugunga, amakuru ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose.

Ahagana mu ma saa Saba n’igice z’amanywa (13h30) kandi kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, umunyamakuru wa AMIZERO.RW uri mu Mujyi wa Rubavu ufatanye neza na Goma, yiboneye n’amaso indege ebyiri za Sukhoi-25 zigwa ku kibuga cy’indege cya Goma, ibintu byerekana ko FARDC ishaka kongera imbaraga muri aka gace ka Goma.

Related posts

Stade Amahoro igiye kwakira Rayon Sports na Young Africans yo muri Tanzania mu mukino w’amateka.

KALISA

Russia-Ukraine: Umuryango w’Abibumbye wasabye iperereza ryihuse ku bwicanyi bw’i Bucha.

N. FLAVIEN

Perezida Sebastian Duda wa Pologne ategerejwe i Kigali.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777