Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News

Sudani ishaka kwigira ku Rwanda uburyo bwo kubaka amahoro

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla, yavuze ko igihugu cyabo gishaka gukorana n’u Rwanda ku bijyanye n’bufatanya mu iterambere n’unararibonye mu kubaka amahoro.

Amb Khalid Musa Dafalla yavuze ko ruhagaze mu Karere bigaragaza ubushobozi bwarwo muri urwo rwego.

Ubwo yari kuri RBA, Ambasaderi Musa yashimangiye ko Sudani yiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda no mu bufatanye bw’Akarere ndetse no mu bijyanye no kubaka amahoro.

Yerekanye ko by’umwihariko Sudani ikeneye ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka amahoro, nk’igihugu kiri mu ntambara, kandi u Rwanda rukaba rwarabigezeho neza mu Karere.

Ati “Sudani ikeneye u Rwanda bitari nk’umufatanyabikorwa mu iterambere gusa, ahubwo n’umufatanyabikorwa mu kubaka amahoro. Impamvu ni uko u Rwanda muri aka Karere rutanga amahoro rukaba n’ijwi rikomeye mu kumvikanisha Ubunyafurika.”

Yavuze ko mu mibanire y’ibihugu byombi yishimira ubutwererane bifitanye n’ubushobozi bw’ubuyobozi bwabyo by’umwihariko, kuba Perezida Kagame ari mu bayobozi bafite ijambo rikomeye ku rwego rwa Afurika.

Ati “Nkunze kuvuga ko u Rwanda ari urugero rwiza mu kwihuta mu iterambere, mu kwiyubaka no mu bumwe n’ubwiyunge. U Rwanda rurimo gutera imbere nubwo hari inzitane z’ibibazo byugarije aka Karere. Sudani […] ikeneye ubunararibonye n’ubujyanama bw’u Rwanda kugira ngo budufashe natwe.”

Ambasaderi Khalid Musa Dafalla yavuze ko ubu uretse kuba Abanya-Sudani baba mu Rwanda barakiwe neza, kuri ubu ishoramari bafite ribarirwa mu gaciro k’arenga miliyoni 20$, bashoye mu buhinzi, ubuvuzi, ubwubatsi, uburezi n’ibindi.

Mu Ugushyingo 2024, Ambasaderi ya Sudani mu Rwanda yagaragaje ko mu Rwanda hari Abanya-Sudani 4000, barimo abahaje bahunze intambara igihugu cyabo kirimo kuva mu 2023, ashimira uburyo u Rwanda rwakira abanyamahanga by’umwihariko abari mu kaga.

Ibyo byiyongeraho no kuba Kaminuza yo muri Sudani yigisha ubuvuzi n’ikoranabuhanga (UMST) yaremerewe kwimukira mu Rwanda bitewe n’intambara, ndetse mu mpera za 2025 n’amakipe abiri y’umupira w’amaguru yo muri Sudani yemerewe gukina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuko iwabo hari intambara.

Related posts

Igerageza rya Jenoside muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri ryatumye abatutsi benshi bameneshwa.

N. FLAVIEN

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS ryemeje Urukingo rwa mbere rwa Malariya.

N. FLAVIEN

Imvura nyinshi yatumye umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS usubikwa [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777