Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Sudan: RSF irashinjwa kwica abagera kuri 50.

Abaturage ba Sudani bagera kuri 50 bishwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bigometse kuri Leta bitwa Rapid Support Forces (RSF) mu biturage byo muri Leta ya Al-Jazira.

Ibi byemejwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu yavuze ko ibiturage byibasiwe birimo Al-Sariha na Azraq ahabera imirwano ikaze guhera kuwa gatanu.

Ibi bikaba byemejwe n’umuryango wegeranya inkunga zo gufasha abibasiwe n’intambara muri iki gihugu cya Sudani gikomeje kurangwamo kutumvikana hagati y’abavandimwe bahisemo kumarana batitaye ku bibahuza ahubwo bakimika ibibatanya.

Uwo muryango uvuga ko mu mudugudu wa Al-Sariha wonyine, hapfuye abantu 50, abandi 200 barakomereka. Uyu muryango ukomeza utangaza ko kubera urusaku rwinshi rw’amasasu abakomeretse badashobora kujyanwa kwa muganga. Ikindi ni uko kubera ko nta tumanaho rihari bigoye kumenya umubare nyawo w’abapfuye n’inkomere.

Kuwa gatanu, sendika y’abaganga muri Sudani yasabye Umuryango w’Abibumbye (UN) gutegeka ko haboneka inzira yo kugera ku nzirakarengani ziri muri iyo midugudu bavuga ko zirimo gukorerwa Jenoside.

Iyi sendika yagaragaje ko ingabo z’igihugu zidashoboye kurinda umutekano w’abasivili. Amakuru ava mu nzego z’ubuzima yerekana ko ibitaro byinshi muri utwo duce byategetswe gufunga.

Intambara hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa RSF wigometse imaze guhitana abantu hafi ibihumbi 150. Abandi babarirwa muri za miliyoni bakuwe mu byabo. (VOA)

Related posts

RIB yataye muri yombi Padiri mukuru wa Paruwasi Gatorika ya Rwamagana.

N. FLAVIEN

Gakenke: Benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’inyubako z’icyahoze ari “Collège Nkunduburezi” n’icyatumye ifunga.

N. FLAVIEN

Korali Jehovah Jireh ULK yafashije Akarere ka Musanze muri gahunda zizamura umuturage.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777