Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Sudan: Ibura ry’ibiribwa n’inzara bikomeje kwiyongera kubera intambara.

Umutwe w’inyeshyamba, “The Sudan People’s Liberation Movement-North (SPLM-N)”, ugenzura imisozi ya Nuba muri Sudani hamwe n’ibice bya Leta ya Blue Nile, kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2024 wavuze ko abaturage baho bugarijwe n’ibibazo by’inzara ikabije.

Uyu mutwe wavuze ko 20 ku ijana by’imiryango, bafite ibiribwa bike cyane bikabije, mu gihe 30 ku ijana by’abana, barwaye indwara zituruka ku mirire mibi.

Iryo tangazo ryavuze ko amashyaka yagize uruhare mu ntambara iri mu gihugu n’umusaruro muke, ari yo nyirabayazana y’iki kibazo.

SPLM-N yavuze ko muri utwo turere tubiri “ibintu bimeze nabi cyane ugereranyije no mu zindi Leta”.

Ryakomeje rigira riti: “Uduke imiryango yakiriye abandi yari yarabashije kubika, baradusaranganyije kandi twahise dushira”.

Abantu bagera kuri miliyoni 3.9, batuye muri utwo turere twombi, tugenzurwa na SPLM-N. Uyu mubare watumbagiye nyuma y’uko abantu baturutse mu tundi turere tw’Igihugu, bakuwe mu byabo n’imirwano, bahageze.

Intambara ikomeje hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa (RSF) yatumye kimwe cya kabiri cy’abaturage bahura n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.

Impande zombi, zishinjwa kuzitira imfashanyo ntibashe kugera mu turere yagenewe hamwe no kwangiza ibikorwa remezo n’amasoko akenewe mu kugura no kugurisha ibiribwa.

SPLM-N yashinje ingabo ziri ku ruhande rwa guverinoma i Port Sudani, kugurisha inkunga yagenewe ako karere, mu gihe ivuga ko RSF yarimo gufunga amasoko. (VOA)

Related posts

Amateka ya ‘Tour d’Eiffel’, umunara wamaze imyaka 40 ari wo kintu kirekire ku Isi.

N. FLAVIEN

International Covenant College yo muri USA yemejwe nk’Ishuri Rikuru ryigenga rikorera mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Nyirarukundo Ignatienne yakuwe muri MINALOC asimbuzwa Ingabire Assumpta.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777